Uyu mukobwa wanabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019, azafatanya na mugenzi we Jasinta Makwabe wari uhagarariye Tanzania muri iri rushanwa aho bazaba ba Ambasaderi ba Leta ya Cross River mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bwaho.
Umunya-Tunisia witwa Sarra Sellimi niwe wegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar ahigitse abakobwa 19 bari bahanganye barimo na Uwihirwe Yasipi Casmir wari uhagarariye u Rwanda.
Ni mu birori byabaye kuwa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2020 muri Nigeria, aho iri rushanwa risanzwe ribera mu Mujyi wa Calabar muri Leta ya Cross River. Byari byitabiriwe n’abantu bake abandi babikurikirana bifashishije internet.
Mu bari bitabiriye ibi birori harimo na Ben Ayade uyobora iyi Leta irushanwa riberamo n’abandi banyacyubahiro bo muri ako gace.
Mu bakobwa 20 habanje gutorwamo 12 ba mbere bari barimo na Uwihirwe Yasipi Casmir wari uhagarariye u Rwanda, aza kuza no muri batanu ba mbere. Muri aba batanu yari ahanganye n’umukobwa wo muri Tunisia, Namibia, Nigeria ndetse na Tanzania.
Nyuma yo kunyura imbere y’akanama nkemurampaka, Sarra Sellimi wo muri Tunisia yegukanye iri kamba mu gihe Igisonga cya Mbere cyabaye Umunya-Nigeria, Ndah Gift naho Umunya-Namibia Julita Kitwe Mbangula akaba Igisonga cya Kabiri.
Iri rushanwa ribera muri “Cross River State” imwe muri Leta zigize Nigeria, mu Mujyi wa Calabar. Mu mwaka ushize ryegukanywe na Irene Ng’endo Mukii wari uhagarariye Kenya. Umukobwa uryegukana ahabwa 35000$ (agera kuri miliyoni 34 Frw) n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Ford.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!