Ni igikorwa uyu mukobwa ateganya gukora abinyujije mu muryango yashinze ‘Yasipi Foundation’ akazafatanya n’Umujyi wa Kigali.
Mu kiganiro na IGIHE, Miss Uwihirwe yavuze ko ari igikorwa yateguye abinyujije mu muryango ‘Yasipi Foundation’ hamwe n’abafatanyabikorwa biyemeje kumutera ingabo mu bitugu.
Ati “Ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali hamwe n’abandi bafatanyabikorwa banyemereye kudufasha, twiteguye gusangira ubunani n’abana 1500 baturuka mu Mujyi wa Kigali. Abagera kuri 500 baturuka mu miryango itifashije. Tukaba twarabateguriye impano ziganjemo ibikoresho by’ishuri.”
Uyu munsi wo gusangira uteganyijwe ku wa 31 Ukuboza 2022 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Abajijwe uko azabona abana bo gusangira nawe kuri uyu munsi, Miss Uwihirwe yavuze ko bizaturuka ku bufatanye afitanye n’Umujyi wa Kigali.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!