00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Uwase Vanessa yongeye kwambikwa impeta

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 September 2024 saa 11:39
Yasuwe :

Miss Uwase Vanessa wari umaze imyaka itanu yambitswe impeta n’umusore wari wamusabye ko bazabana akaramata ariko akaza kuyikuramo nyuma yo kubona ko bidashoboka, yongeye kwambikwa impeta n’uwo bari mu rukundo.

Mu ijoro ryo ku wa 27 Nzeri 2024 nibwo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Miss Vanessa yabwiye abamukurikira inkuru y’uburyo yasohokanye n’umukunzi we aziko bagiye kuganira bisanzwe agataha yemeye kumubera umugore.

Ni amagambo uyu mukobwa yaherekesheje amashusho amugaragaza yambikwa impeta n’uyu musore.

Miss Vanessa na Dylan Ngenzi biyemeje kurushinga nyuma y’igihe bari mu rukundo ndetse mu minsi ishize uyu mukobwa n’umukunzi we babatirijwe mu mazi menshi mu itorero rya Zion Temple.

Miss Vanessa yambitswe impeta na Dylan Ngenzi nyuma y’igihe bari mu rukundo binjiyemo nyuma y’uko mu 2023 uyu mukobwa yeruye ko umusore bari bamaranye igihe batandukanye.

Ni urukundo ariko n’ubundi yari yarinjiyemo nyuma yo gutandukana Kabalu Putin wari waramwambitse impeta mu 2019 baza gushyira akadomo ku nkuru z’urukundo rwabo mu 2021.

Uyu na we bari batangiye gukundana nyuma y’uko Miss Vanessa yari amaze igihe atandukanye na Olivis wamenyekanye mu Itsinda rya Active.

Miss Uwase Raissa Vanessa ni umukobwa wambitswe ikamba ry’Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015.

Miss Vanessa yatunguwe n'icyemezo cy'umukunzi we Dylan Ngenzi
Nyuma yo kumwemerera kumubera umugore, Miss Vanessa yasomye umukunzi we Ngenzi Dylan
Ibyishimo byari byose hagati ya Dylan Ngenzi na Miss Vanessa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .