00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Uwase Raissa Vanessa yakorewe ibirori bya ‘Bridal Shower’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 May 2025 saa 09:19
Yasuwe :

Miss Uwase Raissa Vanessa wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda mu 2015, yakorewe ibirori bya ‘Bridal shower’ ubusanzwe bikorerwa umukobwa ugiye gukora ubukwe aho aba asezerwa n’urungano rwe.

Ibi birori byabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Gicurasi 2025 aho abakobwa b’urungano rwa Miss Vanessa bahuriye mu birori byo kumusezera mbere y’uko yinjira mu rugo rwe.

Miss Uwase Vanessa ari mu myiteguro y’ubukwe bwe na Ngenzi Dylan buteganyijwe ku wa 6-14 Kamena 2025.

Muri Werurwe uyu mwaka, Miss Vanessa yafatiwe irembo.

Miss Vanessa yambitswe impeta na Dylan Ngenzi ku wa 27 Nzeri 2024, ni nyuma y’igihe bari mu rukundo binjiyemo Uwase Raissa Vanessa amaze kwerura ko umusore bari bamaranye igihe batandukanye.

Ni urukundo ariko n’ubundi yari yarinjiyemo nyuma yo gutandukana na Kabalu Putin wari waramwambitse impeta mu 2019 baza gushyira akadomo ku nkuru y’urukundo rwabo mu 2021.

Uyu na we bari batangiye gukundana nyuma y’uko Miss Vanessa yari amaze igihe atandukanye na Olivis wamenyekanye mu Itsinda rya Active.

Miss Uwase Raissa Vanessa ni umukobwa wambitswe Ikamba ry’Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015.

Ahagombaga kubera ibi birori hari hateguye neza
Miss Vanessa agiye gukora ubukwe
Byari ibyishimo kuri Miss Vanessa ubwo yakataga umutsima w'ibi birori
Miss Vanessa na Dylan Ngenzi bagiye kurushinga nyuma y'igihe bakundana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .