00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss USA yabonye umusimbura, P. Diddy mu mazi abira: Avugwa hanze mu myidagaduro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 May 2024 saa 11:56
Yasuwe :

Umunsi ku wundi IGIHE yiyemeje kujya ibagezaho amakuru yo hanze agezweho cyane cyane mu cyiciro cy’ajyanye n’imyidagaduro. Ni muri gahunda yo gufasha abantu kujya boroherwa no kubona ibiri gucaracara hanze y’u Rwanda mu myidagaduro.

Blu*3 yasubiranye byeruye

Abahanzikazi Jackie Chandiru, Lilian Mbabazi na Cinderella Sanyu bagiye kwiyereka abakunzi babo bundi bishya mu muziki, ndetse bamaze iminsi muri studio bategura igihangano gishya. Ni inkuru yatunguranye cyane ku bakunzi b’umuziki muri Uganda bakekaga ko aba bombi batandukanye.

Mu mwaka washize abagize iri tsinda bahuriye ku rubyiniro rumwe nyuma y’imyaka 15 batandukanye. Iri tsinda ryakoze igitaramo bise “The Blu*3 Reunion” cyabaye tariki 14 Ukuboza mu 2023 mu mujyi wa Kampala kuri Protea Skyz Hotel. Blu*3 yihuje mu 2004 nyuma yo kwitabira irushanwa rya Coca Cola Popstars.

Iri tsinda ryegukanye ibihembo bitatu bya PAM Awards, bibiri bya Kisima Awards, Channel O Music Video Awards, batandukanye bamaze gukora album ebyiri Hitaji (2004) na Burrn (2007).

P.Diddy akomeje kugorwa

Umuraperi P.Diddy yongeye gushyirwa ku karubanda nyuma y’uko hashyizwe hanze, amashusho yo mu 2016 ari guhondagura uwari umukunzi we Cassie. Uyu mugabo amaze iminsi ashinjwa guhohotera abagore.

Ikinyamakuru CNN nicyo cyabanje gusohora ayo mashusho yafatiwe muri hotel "InterContinental Hotel" i Los Angeles agaragaza uyu muraperi ari gukubita uwari umukunzi we, bahita bemeza ko nyuma y’isusuzuma bakoze basanze ari Piddy. Aya mashusho agiye hanze mu gihe abanyamategeko ba P.Diddy bari bamaze iminsi barekeje mu nkiko gukuzaho ibirego umukiriya wabo ashinjwa.

Vera Sidika yagarukanye imbaraga

umunya-Kenya Vera Sidika wamamaye cyane mu kugaragara mu mashusho y’indirimbo[Video Vixen] yagaragaje ko yongeye kugaruka nyuma y’igihe kinini atagaragara, mu ruhando rw’imyidagaduro muri iki gihugu.

Uyu mugore wmamaye guhera mu 2012 avuga ko yari amaze igihe kinini ari mu bushabitsi, ndetse ashimira Imana ko asigaye yambukiranya imipaka ava iwabo ajya hanze yaho kubera kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga.

Miss USA yabonye umusimbura

Mu minsi mike ishize Noelia Voigt wabaye Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2023, yeguye kuri uyu mwanya kubera ko ashaka kwita ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Nyuma yo kwegura Savannah Gankiewicz wari uhagarariye Miss USA akomoka muri Hawaii niwe wambitswe ikamba, umukobwa uzamusimbura akambikwa ikamba rya Miss USA 2024 azatorwa ku wa 4 Kanama uyu mwaka.

Ashley Judd yahishuye uko yavunikiye muri RDC

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Ashley Judd, yahishuye uko yavunikiye ukuguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, RDC mu 2021. Uyu mugore w’imyaka 56 yavuze ko byari ibihe bikomeye kuri we.

US Magazine yatangaje ko uyu mugore yari yabwiwe n’abaganga ko atazongera kugenda, ariko we agahitamo kubabwira ko ari ibintu bishoboka kandi nyuma bikaza gukunda.

Ayra Starr yashyizwe muri BET

Umuhanzikazi Ayra Star ubu ibyishimo ni byose nyuma y’uko atoranyijwe mu bahataniye ibihembo bya BET Awards 2024. Mu butumwa yanyujije kuri X, uyu muhanzikazi yagaragaje ko na we ubwe atiyumvisha ukuntu indirimbo ’Commas’ imaze igihe gito hanze, ikomeje kwandika amateka kugeza n’aho itoranywa mu zihatanye mu bihembo bikomeye bya BET 2024.

Yanditse ati “Indirimbo Commas yagiye hanze uyu mwaka, ariko ubu yamaze kugera mu zihataniye ibihembo bya BET. Gutoranywa mu byiciro bitatu birarenze.’’ Ayra Starr ahataniye ibihembo bitatu ari byo Umuhanzi mushya mwiza, Umuhanzi mpuzamahanga mwiza ndetse n’indirimbo y’umwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .