00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Universe Kenya yeguye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 November 2024 saa 03:52
Yasuwe :

Irene Ng’endo Mukii, wambitswe ikamba rya Miss Universe Kenya 2024 wanahagarariye iki gihugu muri iri rushanwa riheruka kuba ku rwego rw’Isi, yatangaje ko yamaze kwegura.

Yabitangaje mu itangazo yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, agaragaza ko ari ibintu yabanje gutekerezaho neza.

Ati “Nyuma yo kubyitaho cyane, nahisemo gutangariza Miss Universe Kenya Organization ko nasheshe amasezerano twari dufitanye.”

Yashimiye abantu bamubaye hafi, avuga ko azakomeza kwifashisha ubwamamare yabonye no kuvuga rikumvikana, akora ibikorwa byiza bifasha abaturage binyuze.

Ati “Mureke dukomeze gukorana, dukora ibyiza ku baturage bacu.”

Uyu mukobwa ntabwo yagaragaje impamvu nyakuri yatumye afata iki cyemezo cyo kwegura, mu gihe yari agifite andi mezi yo kugumana ikamba rya Miss Universe Kenya.

Irene Ng’endo Mukii niwe wahagarariye Kenya muri Miss Universe, iheruka gusozwa mu ijoro ryo ku wa 16-17 Ugushyingo 2024. Icyo gihe Victoria Kjær Theilvig wo muri Denmark ni we wegukanye ikamba rya Miss Universe.

Theilvig yabaye umunya-Denmark wa mbere wegukanye iryo kamba, mu gihe igisonga cya mbere yabaye Chidimma Adetshina wo muri Nigeria, wari umaze igihe acunaguzwa ashinjwa kwigira Umunyafurika y’Epfo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu mukobwa yatunguranye, avuga ko yatanze ikamba
Miss Universe Kenya yeguye
Kwegura kwa Irene Ng'endo Mukii kwatunguranye
Irene Ng'endo Mukii yahagarariye Kenya muri Miss Universe mu minsi ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .