00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Universe Argentine yambuwe ikamba

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 January 2025 saa 09:28
Yasuwe :

Magalí Benejam Corthey wahagarariye Argentine muri Miss Universe 2024, yambuwe ikamba, nyuma yo kuvuga ko irushanwa riheruka ryabaye mu Ugushyingo 2024 ryabayemo uburiganya.

Magalí Benejam, w’imyaka 30 ukomoka mu mujyi wa Córdoba mu majyaruguru ya Argentine, yagaragaje ibi bitekerezo mu kiganiro yakoreye kuri YouTube.

Mu magambo yatangaje, Benejam yavuze ko ibyavuye mu irushanwa bidasobanutse neza, ndetse agaragaza ko irushanwa ryose ryari ryuzuyemo urujijo.

Ati “Mu gihe batangazaga abakobwa batanu ba mbere, nabonye abari bagize akanama nkemurampaka barebana mu buryo budasanzwe. Batangiye kurebana bameze nk’aho bavuga bati ‘Ibi si byo twahisemo, si byo nahisemo.’ Uko ni ko byagaragaraga inyuma, aho nahise mvuga nti, ‘Nta kabuza ibi byarateguwe.’ Buri mwaka byabaga bimeze gutyo.”

Muri iki kiganiro kandi yanenze byimazeyo uwatsinze irushanwa, Victoria Kjær Theilvig w’imyaka 21 ukomoka muri Denmark, ndetse na Jennifer Colón w’imyaka 37 ukomoka muri Puerto Rico, wari mu bakobwa 12 ba mbere.

Uyu mukobwa yavuze ko umukobwa wo muri Denmark wegukanye ikamba, yari azi ko azatsinda kuko ngo mu minsi ya nyuma, yari afite abashinzwe umutekano batatu bari kumurinda.

Benejam yongeyeho ko hari abantu bamubwiye ko ibizava mu irushanwa byari byaramenyekanye iminsi 10 mbere y’uko hatangazwa uwahize abandi.

Benejam yanavuze ko Colón wo muri Puerto Rico, we yahindutse mu minsi ya nyuma kandi basanzwe baganira nta kibazo. Ati “Navuganye na we inshuro nke, ariko mu minsi ya nyuma yahisemo kureka kunyegera, sinzi impamvu.”

Miss Universe Argentine yambuwe ikamba
Uyu mukobwa afite imyaka 30 y'amavuko
Magalí Benejam Corthey yari ahagarariye Argentine muri Miss Universe iheruka
Magalí Benejam Corthey yavuze ko irushanwa rya Miss Universe risanzwemo uburiganya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .