Miss Umwiza Phionah yavuze ku ndirimbo yitegura gusohora

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Umwiza Phionah wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2020, yatunguranye asohora ifoto iteguza abantu indirimbo ye nshya yise ‘Fight Corona’. Icyakora ngo si urugendo akomeje rwo kuba umuhanzi w’umwuga, kuko yayikoze muri gahunda yo kurwanya Covid-19.

Ubusanzwe uyu mukobwa azwiho impano ikomeye yo kuririmba, ni nayo yagaragaje mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2020 ubwo abakobwa bari basabwe kugaragaza impano zabo.

Bitunguranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukwakira 2020, Miss Umwiza yasohoye ifoto igaragaza ko agiye gusohora indirimbo yo kurwanya Corona.

Mu kiganiro na IGIHE, Miss Umwiza yagize ati ”Nk’umwe mu bakobwa bafite amakamba muri Miss Rwanda, hari ibikorwa bitandukanye mba ndi kwitegura, hari ibyo nteganya kwitabira mu minsi iri imbere.”

“Bitewe n’uko ari igikorwa gihuza abantu benshi bava mu bihugu bitandukanye, twasabwe ko buri wese yakoresha impano ye mu kurwanya Covid-19, njye rero kuko iyo mfite ari ukuririmba, nahise niyemeza gukora indirimbo.”

Miss Umwiza yavuze ko abategura iki gikorwa yagize ibanga, aribo batumye ajya muri studio gukora indirimbo, ariko ngo ntabwo ayobotse inzira y’ubuhanzi by’umwuga.

Nubwo kuririmba atari ibintu ateganya gukora bya kinyamwuga, Miss Umwiza yavuze ko igihe cyose byaba ngombwa ko yiyambazwa ngo akore indirimbo ifite ubutumwa runaka itanga mu muryango nyarwanda yabikora.

Ati “Nibaza ko impano nyifite nubwo atariyo mbona ko ngiye gushyiramo imbaraga, igihe byaba ngombwa nkiyambazwa ngo ntange ubutumwa runaka ku muryango nyarwanda binyuze mu ndirimbo, nta kabuza nabutanga.”

Uyu mukobwa yavuze ko yishimiye kuba agiye gusohora indirimbo yo kurwanya icyorezo cya Covid-19, aha yaboneyeho guha ubutumwa urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, abasaba kutirara ngo baterere agati mu ryinyo.

Yasabye Abanyarwanda kudatwarwa n’igabanyuka ry’imibare y’abanduye, kuko icyorezo cya Covid-19 kigihari kandi kigira ingaruka nyinshi.

Miss Umwiza yavuze ko iyi ndirimbo ye ‘Fight Corona’ yubakiye ku kubwira abantu kutirira, ko bakwiye gukomeza kwirinda no kubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Amajwi y’iyi ndirimbo byitezwe ko izajya hanze mu minsi ya vuba, yakozwe na Producer Dany Beats uri mu bagezweho muri iki gihe.

Umwiza Phionah yabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2020
Umwiza Phionah yavuze ko nubwo yakoze indirimbo yo kurwanya Covid-19, atagiye kwinjira mu muziki
Fight Corona, indirimbo yakozwe na Dany Beats niyo Miss Umwiza Phionah agiye gusohora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .