Miss Umwiza Phionah yakozwe ku mutima n’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe yiyemeza kubavuganira

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Miss Umwiza Phionah wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2020 yasuye ikigo cya AVEH Umurerwa (Association des Volontaires pour assistance aux enfants Handicape) gifasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe giherereye mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu rugendo yahagiriye, uyu mukobwa yaganirijwe ibikorwa by’iki kigo, atemberezwa ahabera ibikorwa bitandukanye birimo kwita kuri aba bana.

Miss Umwiza wakozwe ku mutima n’aba bana, yashimiye ababyeyi bashinze iki kigo ahita yiyemeza kugikorera ubuvugizi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Miss Umwiza yagize ati ”Ni ukuri nakozwe ku mutima n’aba bana, birababaje nitwe bo kubitaho.”

Uyu mukobwa yavuze ko agiye gufasha iki kigo uko ashoboye kose, yaba mu buryo bw’amikoro ndetse no mu kubakorera ubuvugizi.

Yasabye buri wese kugira umutima ufasha kandi bakita ku batishoboye, ati” Nanjye sinarinzi ko iki kigo kibaho, ndashimira aba babyeyi babashije kugishinga, bakwiye gushyigikirwa, buri wese yagira uruhare mu kugira ngo babeho neza.”

Urugendo rw’uyu mukobwa muri iki kigo rwashimwe bikomeye n’umuyobozi wungirije w’iki kigo Umunyana Cécile.

Uyu mubyeyi yashimye Miss Umwiza Phionah ku bw’igitekerezo yagize cyo kubasura akanabashyigikira.

Umunyana yavuze ko ari iby’agaciro kuba Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda yasuye iki kigo, kuko ari ijwi rishobora kubagirira akamaro.

Yasabye buri wese wabasha gufasha cyangwa gukorera ubuvugizi abana barererwa muri iki kigo kubikora, kuko bakenera byinshi kandi birenze ubushobozi bw’abagishinze.

Miss Umwiza Phionah yasuye iki kigo abashyiriye ibikoresho by’isuku birimo amasabune ndetse n’impapuro zo mu bwiherero.

Ibi ni bimwe mu bikoresho nkenerwa cyane muri iki kigo kuko abana bakirererwamo, bahora biyanduza kubera ko 90% baba batazi kwijyana mu bwiherero.

Ikigo AVEH Umurerwa cyatangiye mu 2005, gitangizwa n’itsinda ry’ababyeyi bari biyemeje gufasha abana bafite ubumuga ku gitekerezo cy’umubyeyi witwa Umunyana Cécile. Kuri ubu gifasha abana 122 barimo 20 baba mu kigo.

Cyatangijwe n’ababyeyi 17 gusa ubu hasigaye icyenda bonyine kuko harimo abaje kubireka bitewe n’impamvu zitandukanye n’abitabye Imana.

Cyita ku bana mu buryo butatu; ku buzima bwabo, imibereho myiza ndetse n’uburezi. Ni ikigo gishingiye ku kwitanga kw’abagishinze hakiyongeraho ubufasha bahabwa n’abagiraneza batandukanye ndetse na Leta ibagenera miliyoni eshatu mu mwaka.

Umunyana yavuze ko bafite umwarimu ubigisha ndetse bakagira n’ababitaho mu buryo bw’ubuvuzi cyane ko hari abo ubumuga bwo mu mutwe butera ubundi bw’ingingo.

Muri aba bana 20 baba mu kigo, Umunyana avuga ko hari umwana w’imyaka irenga 30 batangiranye iki kigo ndetse akaba ari nawe ukimazemo igihe kurusha abandi.

Iki kigo kimaze kwakira abana 57 bagiye basubira mu miryango yabo nyuma yo kugaragaza impinduka ku buzima bwabo.

Uyu mubyeyi yasabye ababeyi muri rusange bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kugerageza kubitaho aho kubafata nabi.

Umwiza Phionah yakozwe ku mutima n'aba bana
Yasuye aho aba bana birirwa mu masaha y'amanywa
Aba bana bishimiye Miss Umwiza Phionah
Byari ibyishimo kuri Miss Umwiza Phionah wasuye aba bana
Uyu mukobwa yakozwe ku mutima n'inkuru y'uyu musore w'imyaka 30 wazahajwe n'indwara zinyuranye zirimo ubumuga bwo mu mutwe
Miss Umwiza Phionah na Umunyana Cécile uri mu bashinze iki kigo akanaba Umuyobozi wungirije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .