Miss Umwiza Phionah agiye kwitabira irushanwa ry’ubwiza muri Nigeria

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Ukuboza 2020 saa 02:01
Yasuwe :
0 0

Umwiza Phionah wabaye Igisonga cya Mbere muri Miss Rwanda 2020, agiye kwitabira irushanwa ry’ubwiza ryitwa Miss University Africa ribera muri Nigeria.

Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu mukobwa ari mu bakobwa bazitabira iri rushanwa muri Gashyantare umwaka utaha.

Azahuriramo n’abandi bakobwa bo mu bindi bihugu bya Afurika bitandukanye, birimo u Burundi, Uganda, eSwatini, Ethiopia, Gabon, Burkina Faso, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, RDC n’ibindi.

Muri Gashyantare 2021 abakobwa bose bazahurira mu mwiherero uzamara icyumweru mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, aho uzasozwa hatorwa uwahize abandi.

Umwiza Phionah aherutse gukora indirimbo yise ‘Fight Corona’ ayikorewe na Dany Beats mu buryo bw’amajwi naho amashusho akorwa na Souke Olivier.

Iyi ndirimbo igamije gushishikariza abantu kurwanya Coronavirus, yayikoze nka kimwe mu bikorwa yasabwe n’abategura iri rushanwa mu kugaragaza impano.

Iri rushanwa agiye kwitabira risanzwe ryitabirwa n’abanyarwandakazi. Mu 2017 Umutoniwase Linda niwe wahagariye u Rwanda, mu 2018 Umunyana Shanitah ni we waserukiye u Rwanda ariko ntiyabashije kwegukana ikamba, icyo gihe Marlise Sacur ukomoka muri Mozambique ni we watsinze.

Mu 2019 ryari kwitabirwa na Uwase Sangwa Odylle wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019 ariko ntibyamukundira ko arijyamo ndetse naryo riza gusubikwa kubera impamvu zitamenyekanye.

Umukobwa uhiga abandi muri iri rushanwa yegukana $50 000, imodoka nshya ndetse akaba Ambasaderi w’abanyeshuri b’Umuryango w’Abibumbye, ryitabirwa n’abakobwa bari hagati y’imyaka 18 na 26, batashatse ndetse badafite abana.

Miss Umwiza byitezwe ko azahagarira u Rwanda muri Miss University Africa izabera muri Nigeria
Umwiza Phionah yabaye Igisonga cya Mbere muri Miss Rwanda 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .