00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Umutoni Balbine yasabwe aranakobwa

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 25 Nzeri 2022 saa 04:36
Yasuwe :

Miss Mutoni Balbine wabaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2015 yasabwe anakobwa n’umukunzi we, Kwitonda Arsène bari bamaranye imyaka umunani mu munyenga w’urukundo.

Balbine na Arsène batangiye gukundana guhera mu 2014, mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo biyemeje guhana isezerano ryo kubana akaramata.

Ni mu butumwa bahuriyeho bandika bagira bati “Kuba hamwe nawe niho hantu heza ho kuba.”

Ibi birori byo gusaba no gukwa byabereye mu Mujyi wa Kigali ku Kacyiru ahitwa Sunday Park mu Karere ka Gasabo ku wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2022.

Biteganyijwe ko ibirori by’aba bombi byo gusezerana imbere y’Imana bizaba kuwa 1 Ukwakira 2022.

Balbine w’imyaka 26 aherutse gutangaza ko we n’umukunzi we batangiye gukundana bakiri ku ntebe y’ishuri.

Aba bombi bakunze kugaragara bari kumwe, ubwo uyu mukobwa yitabiraga akanegukana ikamba rya Miss Highschool mu 2014.

Uru rugendo rw’amarushanwa y’ubwiza, Balbine yarugendanye na Kwitonda Arsène dore ko nyuma y’umwaka umwe uyu mukobwa yahise yitabira irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015 anegukana ikamba ry’Igisonga cya kane.

Gusa iki gihe ntabwo yigeze anyurwa mu mwaka ukurikiyeho yongeye kugerageza amahirwe ajya mu bakobwa 15 bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2016 icyakora ntibyamuhiriye.

Nyuma y’ibyo Balbine yayobotse inzira y’itangazamakuru ariko ntiyaritindamo kuko yahise yerekeza ku Mugabane w’u Burayi, aho yasanze umukunzi we, mbere y’uko berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho batuye.

Miss Mutoni Balbine yakoze ubukwe n’umukunzi we Kwitonda Arsène bari bamaranye imyaka Umunani mu munyenga w’urukundo
Miss Mutoni Balbine yatangiye gukundana na Kwitonda Arsène mu 2014
Miss Mutoni Balbine wabaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2015, ubu ni umugore wa Kwitonda
Miss Mutoni Balbine yishimiye kubakana na Kwitonda Arsène
Nyuma y'imyaka umunani aba bombi bageze ku byari inzozi zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .