Miss Umuratwa Anitha yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ahakura umukoro (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Mata 2021 saa 05:17
Yasuwe :
0 0

Muri ibi bihe bikomeye u Rwanda ruri kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Umuratwa Kate Anitha ufite ikamba rya Miss Supranational 2021 aherekejwe n’urubyiruko rutandukanye rwo muri zimwe muri kaminuza zo mu Mujyi wa Kigali, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mukobwa yabikoze mu gihe isi yose iri kwifatanya n’u Rwanda, kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabwiye IGIHE ko yateguye uru rugendo rwo kuza ku rwibutso mu rwego rwo gukomeza kwiga no gusobanukirwa amateka ya Jenoside.

Ati “Kuza hano ku rwibutso nabiteguye nshaka ko abana b’abakobwa natwe tubigiramo uruhare. Ikindi nabikoze nifashishije abanyeshuri biga muri kaminuza ziri mu Mujyi wa Kigali zitandukanye kugira ngo tubinyujije muri buri umwe uri hano, abe ijwi ryo kwigisha aho yiga amateka ya Jenoside ndetse no guhangana n’abayipfobya.”

Yavuze ko ku bufatanye n’aba banyeshuri bari bari, ubutumwa bazatanga buzagera kure.

Ati “Nemera ko dufatanyije tubakinyuza muri kaminuza zitandukanye twigisha amateka ya jenoside no kurwanya abayipfobya ubutumwa bwatambuka neza. Buri munyeshuri uri buve aha azahagararira abandi. Isomo twakuye hano rya mbere ni ukugira ubumwe twagiye tubona ko hari abo byagoye gutanga imbabazi ariko bakabigeraho. Ikindi ni ukugira ubumuntu kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”

Yavuze ko yakozwe ku mutima n’ibyo yagiye abona byabaye ku babyeyi b’abagore muri Jenoside bityo akaba yihaye intego yo kuzafasha abarokotse batishoboye.

Ati “Nakozwe ku mutima n’uko ababyeyi barokotse bigize bakiteza imbere. Numvise ariko nshaka kuzasura abandi babyeyi batishoboye barokotse kugira ngo dukomeze gutwaza. Tuzabakorera umuganda wo kububakira kandi nimba nabonye ubushobozi nzanareba uko nabafasha mu buryo bw’amafaranga.”

Umuratwa Kate Anitha yihanganishije abantu batorohewe muri ibi ibihe anashimira Inkotanyi zagize uruhare mu ihagarikwa rya Jenoside ndetse no kugarura ubumwe bw’abanyarwanda.

Aba bakobwa babanje gusobanurirwa amateka y'uko umugambi wa jenoside wacuzwe
Aba bakobwa bari bashishikajwe no kumenya amateka ya jenoside
Batemberejwe mu bice bitandukanye by'uru rwibutso basobanurirwa ubugome Jenoside yakoranywe
Abakobwa bari baherekeje Umuratwa bose biga muri kaminuza zitandukanye muri Kigali
Binyuze mu mafoto n'amashusho, bagaragarijwe uburyo Jenoside yashyizwe mu bikorwa
Beretswe filime imara iminota umunani irimo ubuhamya bw'ababuze ababo muri jenoside
Ahantu hose babaga bagiye kujya babanzaga gusobanurirwa ibijyanye naho
Irasubiza Alliance wabaye Miss Populality muri Miss Rwanda 2020 yari yaherekeje mugenzi we
Teta Ndenga Nicole ufite ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda ari mu bari baherekeje Umuratwa Anitha
Ubwo aba bakobwa berekezaga aharuhukiye imibiri
Umuratwa Anitha na Irasubiza Alliance bagiye gushyira indabo ahashyinguye imibiri y abazize jenoside
Aba bakobwa bafashe umwanya wo kunamira no guha icyubahiro abaruhukiye mu rwibutso rwa Gisozi
Aba bakobwa bunamiye abashyinguye ku rwibutso rwa Gisozi
Buri mukobwa yashyize indabo aharuhukiye imibiri y abazize jenoside iri ku Gisozi
Umuratwa ashyira indabo aharuhukiye imibiri y'abazize jenoside
Umuratwa yari afite ishavu rigaragara no ku maso

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .