Iri duka riherereye mu mujyi wa Kigali ririmo ibikoresho byo mu rugo nka Frigo, ama radiyo, televiziyo n’ibindi binyuranye.
Mu kiganiro na IGIHE, uyu mukobwa yavuze ko amaze amezi hafi atanu atangiye ubu bucuruzi yinjiyemo abifashijwemo n’umuryango we.
Ati “Byari bigoye ko njye nabyishoboza, harimo ubushobozi bwanjye n’ubw’umuryango wanjye. Impamvu nahisemo gucuruza ibikoresho nk’ibi byo mu rugo ubusanzwe bizwi ko bicuruzwa n’abagabo, zari inama za basaza banjye.”
Miss Umukundwa yavuze ko yatekereje gutangiza ubucuruzi nyuma yo kumva ko yifuza kwikorera, yirinda kugwa mu mutego wo guhora asaba buri kamwe mu rugo.
Ati”Ikintu cya mbere ni ukumenya ko guhora usaba atari byiza, kwikorera ni byiza mu gihe waba ufite ubushake ukaba wakwikemurira ibibazo nta muntu ubanje kwiyambaza.”
Uyu mukobwa ahamya ko kwinjira mu bushabitsi ari umusaruro wo kwitabira Miss Rwanda kuko ari irushanwa rituma uwaryitabiriye afunguka mu mutwe akanitinyuka.
Mu gutangira ngo yahereye ku bushobozi bwe buke yari afite, uko yagendaga acuruza aho kugira ngo inyungu akuyemo ayipfushe ubusa, yayiranguragamo ibindi bicuruzwa birangira bivuyemo iduka.
Ati “iyo muza ngitangira mwari kumirwa. Byari ibintu bikeya, uko nagendaga ncuruza inyungu nkayikoresha ndangura ibindi. Urabona ko biri kuza.”
Ubu bucuruzi, Umukundwa abufatanya n’amasomo kuko ari kurangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Mount Kenya University aho yiga iby’amahoteli.
Umukundwa yasabye abakobwa bagenzi be kwitinyuka. Yagize ati “Bitinyuke bareke kumva ababaca intege, bumve ko bashoboye, batere intambwe wenda byange ariko bagerageje.”
Miss Umukundwa ni umwe mu bakobwa 10 batorewe guhagararira Intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2019. Nubwo nta Kamba yabashije kwegukana, ni umwe mu bakobwa 15 babashije kugera mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!