Miss Uganda Oliver Nakakande yageze i Kigali yitabiriye ibirori bya Miss Rwanda 2020

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Gashyantare 2020 saa 06:42
Yasuwe :
0 0

Nyampinga wa Uganda w’umwaka wa 2019, Oliver Nakakande, yageze i Kigali yitabiriye ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2020 biteganyijwe tariki 22 Gashyantare 2020, muri Intare Conference Arena.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo Oliver Nakakande yageze i Kigali, yitabiriye isozwa ry’irushanwa rya Miss Rwanda 2020.

Yakiriwe ku kibuga cy’indege i Kanombe na Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan na Miss Tanzania, Sylivia Sebastian umaze amasaha make na we ari mu Rwanda, aho ari we wabimburiye abandi kugera i Kigali.

Amaze kwakirwa ku kibuga cy’indege i Kanombe, uyu mukobwa yahise ajyanwa kuri Hotel La Palisse i Nyamata, aho abakobwa bahatanye muri Miss Rwanda 2020 bacumbitse.

Irushanwa rya Miss Rwanda 2020 riri kugana ku musozo, abakobwa bahatanira ikamba bari mu mwiherero mbere y’iminsi mike ngo hamenyekane uzegukana ikamba. Bamaze kuvamo umwe cyane ko ubu basigaye ari 19, nyuma y’uko Ingabire Jolie Ange yasezeye mu irushanwa kubera uburwayi.

Amatike yo kwinjira mu birori bizatangarizwamo Miss Rwanda 2020 yamaze gushyirwa ku isoko, abayashaka bashobora kuyagura bifashishije Mobile Money (*182*8*1*333111#), Ecobank cyangwa bakayasanga kuri Camellia muri KBC, Keza Saloon no kuri Smart Design.

Miss Uganda Oliver Nakakande yageze i Kigali yitabiriye ibirori bya Miss Rwanda 2020
Yakiriwe na Miss Rwanda Nimwiza Meghan
Yakiriwe kandi na Miss wa Tanzania
Bamaze kwakira Nyampinga wa Uganda
Bahise berekeza i Nyamata muri Hotel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza