Miss Supranational Rwanda ntizarangwamo bikini

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Ukwakira 2020 saa 05:18
Yasuwe :
0 0

Urugendo rwo gushaka umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational International mu 2021, rugiye gutangira ariko hariho umwihariko utandukanye n’uko umwaka ushize byari bimeze.

Nsengiyumva Alphonse ukuriye Suprafamily Rwanda Ltd itegura Miss Supranational Rwanda, yatangaje ko umwihariko w’irushanwa ry’uyu mwaka ari uko igice kimwe rizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu mezi arenga abiri ndetse kwiyerekana abakobwa bambaye imyambaro yo kogana bitazakorwa.

Ati “Umwihariko ni uko ibice byayo byose bizatambuka kuri TV1 n’imbuga nkoranyambaga mu gihe cy’amezi asaga abiri.”

Yabajijwe impamvu uyu mwaka bahisemo gukuramo bikini, mu gusubiza avuga ko ari ukubera ibihe.

Ati “Gukuramo bikini bijyanye n’ibihe turimo bituma hari ibice bimwe na bimwe by’irushanwa bizasimbuzwa ibindi. Twaravuze tuti ese kugira ngo tubone umukobwa mwiza, ufite umuco n’ubwenge wahagararira igihugu byapimirwa mu myambaro no mugutambuka? Ese ko ibyo byose byakozwe ariko ntidutsinde ku rwego mpuzamahanga, ubu ni iki twakora?”

Yakomeje ati “ Uyu mwaka tuzagaruka cyane ku bwiza karemano, ubwenge ndetse no kuvugira mu ruhame. Ni yo mpamvu irushanwa ririmo ibice birimo icyo kuvugira mu ruhame, ibiganiro mpaka, kwerekana imideli ndetse no kwihangira umurimo ku buryo umukobwa witabiriye irushanwa azataha hari ibyo yize byamufasha kwiteza imbere.”

Yavuze ko nk’abategura irushanwa bashaka ko ibyo basaba abakobwa nyuma yo kuva mu irushanwa, bazabyiga mu gihe baba baririmo.

Ati “Turashaka ko ibyo tubasaba iyo bavuye mu irushanwa bageze hanze muri sosiyete, babyiga bari mu irushanwa. Tuzagaruka kandi no ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga nk’abantu baba batangiye kumenyekana cyane.”

Kwiyandikisha byatangiye ku wa 15 Ukwakira 2020 bizasozwa ku wa 31 Ukwakira, mu gihe umukobwa uzahagararira u Rwanda azatorwa ku wa 26 Ukuboza 2020.

Miss Supranationl International iteganyijwe kuba muri Gashyantare na Gicurasi umwaka utaha wa 2021.

Umukobwa uzitabira iri rushanwa uyu mwaka ashaka guhagararira u Rwanda; asabwa kuba ari umunyarwandakazi, afite hagati y’imyaka 20 na 28, yarasoje amashuri yisumbuye afite kandi 1. 70m.

Mu bindi bizagenderwaho harimo kuba nta bishushanyo afite ku mubiri, atarengeje ibiro 60 kandi afite ubumenyi mu kuvuga Icyongereza neza.

Abashaka kwiyandikisha muri iri rushanwa bandikira abaritegura kuri WhatsApp 0783014482, [email protected] cyangwa se kuri Instagram.com/misssuprarw

Abakobwa baziyandikisha bahataniye ikamba rifitwe na Umunyana Shanitah wabaye Miss Supranational Rwanda mu 2019.

Uyu yahembwe miliyoni 1 Frw anaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational ryabereye muri Pologne kuva ku wa 6 Ukuboza 2019. Igisonga cya Mbere yegukanye 500 000 Frw mu gihe Igisonga cya kabiri yahembwe 300 000 Frw.

Irushanwa rya Miss Supranational International ribera muri Pologne, aho abakobwa batandukanye bahurira muri iki gihugu bakamarayo ibyumweru bitatu bakora ibikorwa bibahesha amahirwe yo kwerekana uwahize abandi mu baba bahatanira iri kamba.

Urugendo rwo gushaka umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational International mu 2021, rugiye gutangira nyuma yaho gutora uwari kwitabira iri rushanwa mu 2020 wagombaga gutorwa muri Nzeri akitabira mu Ugushyingo bisubitswe.

Ibi byafashwemo umwanzuro nyuma yaho Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhitana benshi.

Muri Nyakanga, umuyobozi wa Miss & Mister Supranational Organization Gerhard Parzutka von Lipinski, yavuze ko aya marushanwa yombi yari ateganyijwe mu Ukuboza yimuriwe mu 2021.

Umunya-Thailand ufite ikamba rya Miss Supranational, Anntonia Porsild n’Umunyamerika Nate Crnkovich ufite irya Mister Supranational bazakomeza kubahagararira kugeza igihe hazatorwa ababasimbura.

Umunyana Shanitah yambitswe ikamba rya Miss Supranational mu 2019 ndetse anahagararira u Rwanda muri Pologne aho ryabereye ku rwego rw'Isi
Umunyana Shanitah ni we wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda mu 2019. Aha yari agaragiwe n'ibisonga bye
Umwambaro wa bikini wakuwe muri iri rushanwa
Nsengiyumva Alphonse ukuriye Suprafamily Rwanda Ltd itegura Miss Supranational Rwanda, yavuze ko umwihariko w’irushanwa ry'uyu mwaka ari uko rizita ku bumenyi bw'abahatana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .