00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Supranational agiye kujya atoranywa mu isura nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Mutarama 2022 saa 08:57
Yasuwe :

Ku nshuro ya gatatu mu Rwanda hagiye gutoranywa umukobwa uhiga abandi mu irushanwa rya Miss Supranational habayeho guhatana ariko akazatoranywa mu isura nshya.

Muri uyu mwaka abatoranya uyu mukobwa batangije icyiswe Rwanda Beauty Festival, aho azajya atoranyirizwa hamwe n’uzahagararira igihugu muri Miss University Africa ibera muri Nigeria.

Umuyobozi wa SupraFamily Rwanda Ltd, Nsengiyumva Alphonse, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko batekereje guhindura aya marushanwa bakayahuriza hamwe kuko bari babonye inshingano nshya zo kujya bohereza umukobwa muri Miss University Africa.

Ati “Twatekereje guhuriza aya marushanwa hamwe kuko twabonaga, byagorana kujya tuyategura mu bihe bitandukanye yose kandi twabikorera rimwe bigakunda.”

Yavuze ko impamvu bahisemo kubyita Rwanda Beauty Festival nta yindi ihambaye ari uko n’ubundi igikorwa kizaba kimara igihe kinini kirenze umunsi umwe, abakobwa bagahurizwa hamwe mpaka habonetse uhiga abandi n’abamugaragiye.

Yakomeje avuga ko irushanwa ryakabaye ryaratangiye ariko ubu bikaba bitakunda kubera icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi.

Yagize ati “Dutegereje ko COVID-19 itanga agahenge. Turashaka gukora irushanwa rirushaho gutegura umwali uzahagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.”
Umukobwa uzatsinda azahagararira u Rwanda muri Miss Supranational mu gihe Igisonga cye cya mbere kizahagararira u Rwanda muri Miss University Africa.

Uretse ibyo abategura iri rushanwa bari mu biganiro n’andi marushanwa mpuzamahanga akomeye ku buryo mu myaka iri imbere bazajya bohereza abakobwa benshi ku migabane itandukanye.

Umuratwa Kate Anitha ni we wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2021 mu gihe Umwiza Phiona ari we wahagarariye u Rwanda muri Miss University Africa uyu mwaka. Aba bose boherejwe muri aya marushanwa.

Umuratwa ntiyabashije kwegukana ikamba na rimwe mu gihe mugenzi we, yabaye Igisonga cya kane muri Miss University Africa ndetse akanahabwa irindi kamba rya Miss East Africa 2022.

Umuratwa yegukanye ikamba rya Miss Supranational 2021, anahagararira u Rwanda muri Pologne
Umwiza Phiona aheruka koherezwa na SupraFamily muri Miss University Africa ndetse yanitwaye neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .