Saa munani z’amanywa zo kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020 nibwo amakuru yageze ku IGIHE ahamya ko uyu mukobwa yibarutse umwana w’umukobwa.
Uwaduhaye amakuru yahamije ko yaba umwana cyangwa umubyeyi bose bameze neza.
Aba bombi barushinze mu bukwe bwabereye muri Kigali Convention Centre kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2019, ibirori byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa 15 Ukuboza 2019.
Kuwa 29 Kamena 2019 i Nyarutarama kuri Quiet Haven Hotel habereye umuhango ukomeye mu buzima bwa Miss Shimwa Guelda kuko ari ho Habimana Hussein yamwambikiye impeta y’urukundo, nk’intangiriro y’urugendo rushya bombi biyemeje kugendana.
Shimwa yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umuco [Miss Heritage 2017], yabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2017 anegukana ikamba ry’igisonga cya Mbere mu irushanwa rya Miss High School 2015.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!