00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Sangwa Odile yakoze ubukwe n’Umuyobozi wa Tigers BBC (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 August 2024 saa 08:58
Yasuwe :

Miss Uwase Sangwa Odile wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan, kuri uyu wa 18 Kanama 2024 yakoze ubukwe na Shyaka Francis, usanzwe ari umuyobozi w’ikipe ya Tigers Basketball Club ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ubukwe bwa Uwase Sangwa Odile na Shyaka Francis bwabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa Juru Park i Rebero ku wa 11 Kanama 2024.

Kuri uyu wa 18 Kanama 2024 abageni basezeranye imbere y’Imana mu cyumba cy’amasengesho cyo kuri IFAK Kimihurura, mu gihe ibirori byabo bisozwa no kwakira abatumiwe bikabera ku Intare Arena.

Aba bombi bamaze imyaka itari mike bakundana, amakuru yizewe IGIHE ifite agahamya ko Uwase yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda asanzwe akundana na Shyaka.

Nubwo bari basanzwe bakundana ariko ibijyanye n’urukundo rwabo bakunze kubigira ibanga, kugeza muri Gashyantare 2024 ku munsi wahariwe abakundanye ubwo berekaga Isi yose ko bakundana binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Mu mpera za Gashyantare 2024 nibwo Shyaka yafashe icyemezo yambika impeta uyu mukobwa amusaba ko yazamubera umugore undi abyemera atazuyaje bahita bafata icyemezo cyo kuzabana akaramata.

Miss Sangwa n'umugabo we basabiwe umugisha
Ubwo Sangwa Odile yambikwaga impeta n'umugabo we
Nyuma yo kumwambika impeta yamukuyemo agatimba amwereka inshuti n'abavandimwe
Sangwa Odile nawe yambitse impeta umugabo we Shyaka
Byari ibyishimo nyuma yo guhana isezerano imbere y'Imana
Ubwo Sangwa Odile na Shyaka bakiraga amaturo
Bapfukamye barasengerwa bifurizwa kuzahirwa mu rugo rwabo
Nyuma yo gusezerana basangiye umubiri wa Kirisitu
Ubwo Sangwa Odile yasomaga kuri divayi nyuma yo guhazwa
Ibyishimo byari byose yaba kuri Sangwa Odile na Shyaka bamaze kurushinga
Ubwo Sangwa Odile yashyiraga umukono ku isezerano yari amaze kugirana na Shyaka
Bahawe icyemezo cy'isezerano ryabo
Ubwo bari basohotse mu rusegero berekeje aho bakiriye abatumiwe mu bukwe bwabo

Amafoto: Ingabire Nicole


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .