Uwase Aline uri mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda, afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kugana ubworozi.
Ati “Mfite umushinga nshaka kugeza ku rubyiruko [...] ubworozi muri rusange bufatiye runini imibereho ya muntu n’ibimera. Nitegereje urubyiruko nsanga umwuga w’ubworozi twarawuteye umugongo [...] ngiriwe amahirwe nkaba Nyampinga w’u Rwanda nashishikariza urubyiruko kwibumbira hamwe bagakora imishinga itandukanye y’ubworozi.”
Uyu mukobwa wiyamamarije guhagararira Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda, yavuze ko yari amaze igihe arikurikiranira hafi ariko atarabasha kuryitabira kuko bimwe mu byo basabaga atari abyujuje.
Ati “Nahereye kera nifuza kwitabira Miss Rwanda ariko ntibinkundire kubera ko bimwe mu byo bagenderagaho ntari mbyujuje, basabaga ko uwitabira aba afite metero 1.70 kandi ntayo nari mfite.”
Uwase yavuze ko nyuma yo kubona ko ibyamubangamiraga byavuyeho yahise yiyandikisha muri iri rushanwa.
Uwase Aline w’imyaka 22 afite nimero 33, ni umwe mu bahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda. Yaryitabiriye arangije Icyiciro cya Mbere cya Kaminuza muri Davis College Akilah Campus mu Ishami rya ‘Hospitality Management’.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!