00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabire Grace agiye guhagararira u Rwanda muri Miss World 2021

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Ugushyingo 2021 saa 02:59
Yasuwe :

Miss Ingabire Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021, yamaze guhabwa ikaze n’abategura irushanwa rya Miss World2021 rigiye kuba ku nshuro ya 70, rikazabera ahitwa José Miguel Agrelot Coliseum mu Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico.

Ni irushanwa u Rwanda rugiye kwitabira ku nshuro ya gatanu. Umwaka ushize Miss Nishimwe Naomie atabonye uko yitabira kuko ritabaye bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Abakobwa bazahatanira ikamba rya Miss World 2021 bategerejwe mu Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico mu mpera z’uku kwezi, rikazatangwa ku wa 16 Ukuboza 2021.

Usibye Ingabire Grace uzahagararira u Rwanda na Sharon Obara uzaba uhagarariye Kenya bafite amakamba ya ba Nyampinga mu bihugu byabo, Uganda na Tanzania byo bizahagararirwa n’ibisonga, mu gihe u Burundi butaratangira kwitabira iri rushawa.

Elizabeth Bagaya wabaye igisonga cya mbere cya Miss Uganda mu 2019/2020, yahawe inshingano zo guhagararira iki gihugu muri Miss World 2021.

Ibi byatewe n’uko Olivier Nakakande wari wabaye Nyampinga wa Uganda yaje kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Julianna Rugumisa na we wabaye Igisonga cya mbere muri Miss Tanzania 2020, niwe uzahagararira iki gihugu mu irushanwa rya Miss World2021.

Uyu mukobwa yahawe inshingano zo guhagararira igihugu nyuma y’uko Miss Tanzania 2020 Rose Manfere atabashije kumvikana n’abategura iri rushanwa.

Azama Masango uhagarariye irushanwa rya Miss Tanzania, aherutse kuvuga ko hari amakosa Miss Manfere yakoze anyuranye n’ibiri mu masezerano ye, ibyo bikaba ari byo byamutesheje amahirwe yo guhagararira igihugu cye muri Miss World icyakora batangaje ko batazamwambura ikamba.

Juliana Rugumisa wabaye Igisonga cya mbere ni we uzitabira Miss World ahagarariye Tanzania.

Ingabire Grace watowe nka Miss Rwanda 2021, niwe ugiye guhagararira u Rwanda muri Miss World2021
Julianna Rugumisa wabaye Igisonga cya mbere muri Miss Tanzania 2020, niwe uzahagararira iki gihugu mu irushanwa rya Miss World2021
Elizabeth Bagaya wabaye igisonga cya mbere cya Miss Uganda 2019/2020, yahawe inshingano zo kwambara ikamba no guhagararira iki gihugu muri Miss World 2021
Sharon Obara wambitswe ikamba rya Miss Kenya niwe uzahagararira iki gihugu muri Miss World 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .