00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Nishimwe Naomie yitabiriye ‘African Sourcing and Fashion Week’ muri Ethiopie

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Ugushyingo 2022 saa 09:29
Yasuwe :

Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 ari kumwe n’umuvandimwe we Kelly Uwineza berekeje muri Ethiopie mu ijoro ryo ku wa 1 Ugushyingo 2022 bitabiriye ‘African Sourcing and Fashion Week’.

Aba bakobwa bahagurutse i Kigali berekeza i Addis Ababa, babwiye IGIHE ko bagiye kumurika imyenda ikorwa n’inzu batangije ya ‘ZöI’.

Miss Nishimwe Naomie aganira na IGIHE yagize ati “Tugiye nk’abashinze ‘ZöI’ tugiye kumurika imyenda ikorerwa mu Rwanda igakorwa natwe ubwacu.”

Uyu mukobwa yavuze ko batumiwe muri ibi birori bihuza abahanga mu guhanga imideli muri Afurika, bitewe n’uko abaritegura baherutse kubona imyenda yabo bakayishima.

Nubwo abashyitsi bitabiriye ibirori bya ‘African Sourcing and Fashion Week’ batangiye kugera i Addis Ababa byitezwe ko bizatangira ku mugaragaro ku wa 4 Ugushyingo 2022.

Ni ibirori bizamara iminsi ine kuko byitezwe ko bizarangira ku wa 7 Ugushyingo 2022.

Muri Kanama 2020 nibwo abagize itsinda rya Mackenzies bashinze inzu ihanga imideli bise ‘ZöI Design Kigali’.

Mackenzies ni itsinda ry’abakobwa batanu barimo Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, Uwineza Kelly, Uwase Kathia, Iradukunda Brenda na Uwase Pamela Loana.

Batatu muri bo (Nishimwe Naomie, Uwase Kethia na Iradukunda Brenda) baravukana mu nda imwe mu gihe Uwineza Kelly ari nyirasenge w’aba bakobwa kuko avukana na se ubabyara mu gihe Uwase Pamela Loana ari mubyara wabo.

Miss Nishimwe Naomie na Uwineza Kelly bitabiriye ‘African Sourcing and Fashion Week’ muri Ethiopie
Aba bakobwa bagiye kumurika imyambaro ya ‘ZöI’ muri ‘African Sourcing and Fashion Week’ igiye kubera muri Ethiopie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .