Miss Nishimwe Naomie yatanze inkunga y’ibiribwa byo gufasha abagizweho ingaruka na Coronavirus

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Mata 2020 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Miss Rwanda Nishimwe Naomie kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mata 2020 yashyikirije Umurenge wa Gitega anatuyemo ibiribwa binyuranye byo gufasha abakomeje kugirwaho ingaruka n’ingamba zafashwe mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Nishimwe Naomie yashyikirije Umurenge wa Gitega ibiribwa bitandukanye birimo Umuceri, Kawunga, ibishyimbo, isukari, amavuta n’amasabune.

Ibi biribwa bitatangajwe ingano yabyo bizashyikirizwa abakomeje kugirwaho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus cyazengereje Isi. Kuva mu mezi asaga ane ashize abantu 1 411 332 bamaze kwandura Coronavirus, 300 759 barayikize mu gihe 81 048 yabahitanye. Mu Rwanda abamaze kuyandura bagera ku 105 mu gihe barindwi bayikize.

Hashize icyumweru Leta itangiye gutanga inkunga y’ingoboka ku miryango itishoboye yagizweho ingaruka n’amabwiriza arimo iryo kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Ni igikorwa cyanayobotswe n’inzego z’abikorera, abanyamadini, abahanzi n’abandi.

Avuga ku nkunga ye, Miss Nishimwe Naomie, yagize ati ”Kenshi tuba twirebaho hari igihe tutabasha kureba kuri bagenzi bacu batamerewe neza, muri ibi bihe bikomeye turimo rero nagombaga kubatekerezaho nagira icyo mbarusha nkabafasha.”

Imwe mu mpamvu yahisemo Umurenge wa Gitega Nishimwe Naomie yabwiye IGIHE harimo no kuba ariho atuye.

Yagize ati ”Ntibivuze ko n’ahandi badafite ikibazo, ndabizi ariko nanone nashakaga guhera hano wa mugani w’Abanyarwanda ko ’Ijya kurisha ihera ku rugo’.”

Nyuma yo gushyikiriza inkunga ye Umurenge wa Gitega, Miss Nishimwe Naomie, yasabye bagenzi be bamubanjirije gutera ikirenge mu cye bagafasha abatishoboye muri iki gihe.

Yagize ati ”Muraho, nizere ko mumeze neza muri ibi bihe bitoroshye […], nk’uburyo bwo kwishyura urukundo Abanyarwanda banyeretse mu minsi ishize nshyigikiye gahunda ya Leta yo guha ibiribwa ababikeneye muri ibi bihe. Mfashe uyu mwanya kugira ngo nsabe bakuru banjye nabo kwinjira muri ubu bukangurambaga.”

Nishimwe Naomie yavuze ko uko ubushobozi buzagenda burushaho kuboneka ariko azajya yongera kugira abo afasha.

Iki ni kimwe mu bikorwa bya mbere Nishimwe Naomie akoze kuva yakwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda tariki 22 Gashyantare 2020, asimbuye Nimwiza Meghan wari ufite irya 2019.

Nishimwe Naomie yagejeje inkunga y'ibiribwa yatanze ku Murenge wa Gitega
Isabune, umuceri, ibishyimbo, isukari na kawunga nibyo Miss Nishimwe Naomie yatanze bizashyikirizwa abatishoboye
Miss Rwanda Nishimwe Naomie ku wa 7 Mata 2020 yashyikirije Umurenge wa Gitega anatuyemo ibiribwa binyuranye byo gufasha abakomeje kugirwaho ingaruka n’ingamba zafashwe mu guhangana n'icyorezo cya Coronavirus
Nishimwe Naomie ni we wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 mu birori byabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .