Miss Nishimwe Naomie yasuye abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza biherutse kwibasira Akarere ka Nyabihu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Nyakanga 2020 saa 04:13
Yasuwe :
0 0

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie kuri uyu wa 3 Nyakanga 2020 yasuye abaturage bo mu karere ka Nyabihu bagizweho ingaruka n’ibiza biherutse kukibasira.

Uyu mukobwa wari ushyiriye imfashanyo imwe mu miryango yazahajwe bikomeye n’ibi biza yayigeneye ibyo kurya bitandukanye yari yitwaje birimo; umuceri, ibishyimbo, isukari, kawunga, cotex n’isabune byo kwifashisha mu kongera isuku.

Iki gikorwa Miss Nishimwe Naomie yakoreye mu karere Nyabihu mu murenge wa Mukamira mu kagari ka Kayove mu mudugudu wa Kabere, ni kimwe mu bya mbere bye bwite yakoze nyuma yo kwamikwa ikamba bigahita bihurirana n’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19 cyazengereje Isi yose.

Imiryango yafashijwe na Miss Nishimwe Naomie ni iyasizwe iheruheru n’ibiza kuri ubu ikaba icumbikiwe n’abaturanyi.

Miss Nishimwe Naomie mu kiganiro na IGIHE yagize ati” Nibyo nari nagiye gusura abagizweho ingaruka n’ibiza biherutse kwibasira Akarere ka Nyabihu, hari harimo kubaganiriza no kubereka ko turi kumwe muri ako kaga kose banyuzemo, byari byiza kubana nabo kandi nabo nasanze bakeneye abantu babasura bakabaganiriza. Hari na bake nafashije ariko harebwe abababaye cyane kurusha abandi.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette wakiriye akanaha ikaze Miss Nishimwe Naomie, yamushimiye kuba yaratekereje gusura abaturage bo mu karere ayobora, yamushimiye umutima wo gufasha abababaye yagize ndetse amwizeza ubufatanye mu bikorwa bye azifuza gukorera mu karere ayobora.

Miss Nishimwe Naomie yaherukaga kugaragara mu gikorwa cyateguwe n’ihuriro ry’abakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye ubwo basuraga abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu mu karere ka Kicukiro, aha bakaba bari babashyiriye ibikoresho byo kwifashisha birinda Covid-19.

Iki gikorwa n’ibindi Miss Nishimwe Naomie ari gukora biri kubanziriza ibyo ateganya gukora byo gushyira mu ngiro umushinga we wo gufasha abahuye n’ikibazo cy’agahinda gakabije (Depression).

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie n'Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu
Bimwe mu byo Miss Nishimwe Naomie yagiye gufashisha imiryango yagizweho ingaruka n'ibiza biheruka kwibasira Akarere ka Nyabihu
Miss Nishimwe Naomie yaganiriye n'abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza
Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yashimiye Miss Nishimwe Naomie wahisemo gusura abaturage bo mu karere ke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .