Miss Nishimwe Naomie yasuye abana n’abagore bafite indwara y’agahinda gakabije i Ndera

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Kanama 2020 saa 05:03
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo gushyira mu ngiro umushinga we, Miss Nishimwe Naomie yasuye abana n’abagore bafite ubumuga bwo mu mutwe bari kuvurirwa mu Bitaro by’i Ndera.

Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, yambitswe ikamba ry’uhiga abandi ubwenge, uburanga n’umuco abikesheje umushinga wo kwita ku bantu barwaye indwara y’agahinda gakabije.

Agahinda gasaze ni indwara yo mu mutwe ituma imitekerereze ya muntu ihinduka ikarangwa n’umubabaro umara igihe kitari gito. Ibi bishobora guterwa n’imihindagurikire y’imibereho umuntu ashobora guhura nayo nko gupfusha, gutandukana n’umukunzi, ibibazo byo mu miryango n’ibindi bikora ku ndiba y’amarangamutima.

Kuri uyu wa Mbere, tariki 24 Kanama 2020, Miss Nishimwe, yasuye abana n’abagore bari kuvurirwa indwara y’agahinda gakabije mu Bitaro by’i Ndera, mu rwego rwo kugerageza kuganira n’abaganga babitaho umunsi ku wundi.

Uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko yagiye kubaganiriza kugira ngo arusheho kwiyungura ubumenyi kuri iyi ndwara.

Yagize ati "Muri aba bana harimo benshi bagira agahinda gakabije kubera ihohoterwa bakura mu miryango yabo! Hari abahitamo kujya mu muhanda bakongeramo ibiyobyabwenge noneho bikaba bibi kurushaho.”

Usibye abana, Miss Nishimwe yavuze ko abagore nabo bari mu bagira indwara y’agahinda gakabije kubera ihohoterwa bakorerwa mu miryango.

Nyuma yo kubasura akareba uko bamerewe, Miss Nishimwe yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’ibitaro baganiriye ku mushinga we.

Nk’abantu bafite uburambe mu guhura n’iyi ndwara ashaka guhashya mu Banyarwanda, Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ndera bemereye uyu mukobwa imikoranire mu mushinga we.

Miss Nishimwe yashimiye Ibitaro by’i Ndera uburyo byita ku barwayi bafite indwara yo kugira agahinda gakabije.

Uyu mukobwa yasuye ibi bitaro nyuma y’ibikorwa amaze iminsi akorana na bagenzi be begukanye amakamba ya Miss Rwanda baherutse kwihuriza mu muryango bise “Ni nyampinga”.

Uretse gusura no guha ibikoresho byo kwirinda COVID-19 abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu batuye mu Karere ka Kicukiro, aba bakobwa baherutse no guha ubwishingizi mu kwivuza abaturage bo mu Karere ka Rwamagana.

Miss Nishimwe Naomie nyuma yo gusura abarwayi, yagiranye ibiganiro n'abayobozi b'Ibitaro by’i Ndera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .