Miss Nishimwe Naomie yasubije abamwibasiye kubera amanota yagize mu kizamini cya Leta

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Gashyantare 2020 saa 06:27
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye agiye hanze, ku mbuga nkoranyambaga benshi bibasiye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020 Nishimwe Naomie bamunenga kugira amanota make.

Uyu mukobwa yatorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize yambikwa ikamba mu birori byabereye mu Intare Conference Arena, asimbura Nimwiza Meghan.

Impamvu yo kwibasira uyu mukobwa ni uko ubusanzwe byari bimaze kumenyerwa ko benshi muri ba Nyampinga b’u Rwanda batsindaga ibizamini bya leta ku manota yo hejuru, ariko we yagize 13 mu Mibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

Mu kiganiro Amahumbezi kuri Radiyo Rwanda, Nishimwe Naomie yabajijwe icyo avuga ku bantu bamunenze ko yagize amanota make mu kizamini cya leta.

Ati “Ntabwo ushobora kubuza abantu kuvuga, hari n’igihe wakora ibyiza n’ubundi bakavuga. Njye rero ubu ndi kureba ibikorwa byanjye nta kindi nitayeho […] biriya ni ahahise hanjye ubu ndi kubaho by’aka kanya, ndi kureba ubuzima ndi kubaho aka kanya.”

Abajijwe uko yakiriye amanota yagize, Nishimwe yavuze ko nawe atashimishijwe n’uko yitwaye mu bizamini bya leta gusa ko yabikoze nyuma y’igihe ahuye n’uburwayi bukomeye ku buryo ashimira Imana kuba akiriho.

Ati “Uko mwabibonye nanjye niko nabibonye, sinishimiye amanota nagize, si impamvu ngiye gutanga ariko ubuyobozi bw’ikigo cyanjye burabizi. Umwaka nakozemo ikizamini ni umwaka narwayemo cyane nubwo ariko na none ntabigira impamvu. Byibuza ndashima Imana ko nkiriho.”

Nishimwe Naomie yigaga muri Glory Secondary School, yarangije mu mwaka wa 2019 mu ishami rya MEG.

Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2020 muri uyu mwaka wa 2020 yari yiyamamarije mu Mujyi wa Kigali agaragaza umushinga wo kurwanya ukwigunga mu banyarwanda.

Ubuzima bwa Miss Nishimwe Naomie ku ishuri aho yigaga

Nishimwe Naomie niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza