Miss Nishimwe Naomie yasinye amasezerano y’umwaka yo gukorana na Itel Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Kanama 2020 saa 05:05
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020 mu mujyi wa Kigali hasinyiwe amasezerano y’imikoranire hagati ya Itel Rwanda na Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie.

Nishimwe Naomie na Itel Rwanda basinyanye amasezerano y’umwaka umwe w’imikoranire.

Gatera Norbert uhagarariye ubucuruzi bw’ibikorwa bya Itel mu Rwanda yavuze ko uyu mwaka ushobora kongerwa habayeho ubwumvikane bw’impande zombi.

Nta makuru arambuye yigeze avugwa ku masezerano impande zombi zasinyanye nubwo bizwi ko hari amafaranga yahawe Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, ariko impande zombi zirinze gutangaza umubare wayo.

Uyu mukobwa azaba afite inshingano zo kwamamaza ibikorwa bya Itel Rwanda mu gihe cy’umwaka wose.

Bizimana Gilbert ushinzwe iyamamazabikorwa muri Itel Rwanda, yavuze ko ari iby’agaciro gukorana na Miss Rwanda.

Ati “Gukorana na Miss Rwanda twabonye aribwo buryo bwiza bwo kugeza ibikorwa byacu ku banyarwanda benshi cyane ko biba binyuze ku mukobwa twitoreye twese.”

Umubyeyi wa Nishimwe Naomie ni umwe mu bamuherekeje muri iki gikorwa, yashimiye Itel Rwanda igiye gukorana n’umukobwa we, avuga ko Nyampinga afite inshinganio zikomeye ariko hamwe n’imbaraga z’abantu batandukanye bazabishobora.

Nyuma yo gusinyana aya masezerano ku mugaragaro, Nishimwe Naomie yakatanye umutsima n’ubuyobozi bwa Itel Rwanda, bamuha ikaze mu bikorwa bagiye gukorana.

Ijambo rya Miss Nishimwe Naomie ryibanze ku gushimira buri wese wagize uruhare kugira ngo iki gikorwa kigerweho. Ati “Ndishimye kuba ndi ahangaha, ni ibintu byiza cyane ndashimira ubuyobozi bwa Itel n’umuryango wanjye wamperekeje.”

“Kuva cyera numvaga nshaka gukorana n’amasosiyete acuruza telefone, nishimiye kuba ngiye gukorana na Itel ifite izina rikomeye cyane mu Rwanda. Ibi bigiye kumfasha gukora neza umushinga wanjye.”

Itel Mobile ni kompanyi yashinzwe mu 2007 iri mu bihugu 48 bya Afurika, izwi cyane mu gukora telefone zizewe kandi zijyanye n’urwego rwa buri munyarwanda.

Kuri ubu yamaze gushyira hanze televiziyo zigezweho hamwe na bimwe mu bikoresho binyuranye bya telefone, nka Power bank, isaha, écouteurs, Chargeurs n’ibindi.

Kuri ubu muri Itel hagezweho telefone zigezweho nka; A16 plus, A36, A56 zoroshya ubuzima, S15 na S15 pro zigezweho ku mafoto ndetse na P36 na P36 pro zibika umuriro cyane.

Miss Nishimwe Naomie akigera ahabereye iki gikorwa
Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie akigera mu byicaro yari yateguriwe
Umubyeyi wa Miss Nishimwe Naomie niwe wari wamuherekeje
MC Tino niwe wayoboye uyu muhango
Bizimana Gilbert ushinzwe iyamamazabikorwa muri Itel Rwanda
Gatera Norbert uhagarariye ubucuruzi bw’ibikorwa bya Itel mu Rwanda
Umubyeyi wa Miss Nishimwe Naomie yishimiye aya masezerano
MC Tino yasabye ifoto n'umubyeyi wa Miss Rwanda 2020
Ku wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020 mu Mujyi wa Kigali hasinyiwe amasezerano y’imikoranire hagati ya Itel Rwanda na Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie
Yakatanye umutsima n'ubuyobozi bwa Itel Rwanda
Nishimwe Naomie yishimiye gukorana na Itel Rwanda, avuga ko kuva cyera yahoze arota gukorana n'ibigo bicuruza telefone
Miss Nishimwe Naomie yahawe ikaze muri Itel Rwanda
Ifoto y'urwibutso ya Miss Rwanda n'ubuyobozi bwa Itel Rwanda
Ikipe yaherekeje Miss Rwanda mu ifoto y'urwibutso n'ubuyobozi bwa Itel Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .