00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Nishimwe Naomie yasabwe mu birori bibereye ijisho (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 December 2024 saa 01:09
Yasuwe :

Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2020 yakorewe ibirori byo gusaba no gukwa byabereye ku ‘Intare Arena’ mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Ukuboza 2024.

Ni ibirori byari bibereye ijisho byaranzwe n’udushya dutandukanye ariko by’umwihariko bikaba byasabye umusemuzi kugira ngo abo mu muryango wa Michael Tesfay ukomoka muri Ethiopie nabo babwisangemo.

Ibi birori byanatambukaga kuri shene ya Youtube y’uyu mukobwa, byakurikiwe n’abatari bake.

Ni ibirori byasusurukijwe n’abarimo Itorero Intayoberana na NEP DJs mu gihe umugeni yasohowe na Ruti Joel. Mu bari bambariye Miss Nishimwe Naomie harimo Miss Nshuti Muheto Divine ufite ikamba rya Miss Rwanda ryatanzwe mu 2022.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, harakurikiraho uwo gusezerana imbere y’Imana muri ‘Women Foundation Ministries’ Kimihurura mbere y’uko abatumiwe bajya kwakirirwa ku Intare Arena i Rusororo.

Ubu bukwe bukurikiye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko, ibirori byabaye ku wa ku wa 27 Ukuboza 2024. Ni mu gihe ariko muri Mutarama 2024 ari bwo uyu mukobwa yambitswe impeta.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.

Kuva icyo gihe, yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye ndetse no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.

Miss Jolly Mutesi ni umwe mu bageze mu cyumba cyabereyemo ubukwe hakiri kare
Michael Tesfay n'abasore bamwambariye ubwo bari bageze ahabereye uyu muhango
Miss Muheto ari mu bambariye Miss Nishimwe Naomie
Musaza wa Miss Nishimwe Naomie niwe wamuherekeje
Ubwo bari bamaze kumutanga, aha Miss Naomie yari ategereje kujya kuramutsa abo kwa Sebukwe
Miss Nishimwe Naomie yahaye impano umugabo we
Michael Tesfay yahobeye Miss Nishimwe Naomie
Ibyishimo byari byose kuri Miss Nishimwe Naomie na Michael Tesfay
Umubyeyi wa Nishimwe Naomie yashimiwe kurera neza
Michael Tesfay yashimiye umubyeyi w'umugore we amuha n'impano
Umubyeyi wa Michael Tesfay yashimiwe kurera neza
Abavandimwe ba Miss Nishimwe Naomie bahawe impano
Miss Jolly Mutesi niwe wahawe impano y'abandi bakobwa babitse amakamba ya Miss Rwanda
Musaza wa Miss Nishimwe Naomie yahawe inzoga y'ishimwe na Michael Tesfay
Imiryango yahaye umugisha Nishimwe Naomie na Michael Tesfay
Nyuma yo gusaba no gukwa harakurikiraho umuhango wo gusezerana imbere y'Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .