Ibi birori byo gusezera ku rungano byabereye mu gace ka ‘Dubai Marina’, byitabiriwe n’abavandimwe ba Nishimwe n’inshuti zabo zari zabaherekeje.
Mu minsi ishize ni bwo Nishimwe yatunguranye atangaza ko azakora ubukwe n’umukunzi we Michael Tesfay ku wa 29 Ukuboza 2024.
Itariki y’ubukwe bw’uyu mukobwa n’umukunzi we yayitangaje nyuma y’uko muri Mutarama 2024 yambitswe impeta y’urukundo.
Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.
Kuva icyo gihe yaba Nishimwe na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.
Michael Tesfay witegura kurushinga na Nishimwe, ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!