00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Nishimwe Naomie yakoreye ibirori bya ‘Bridal Shower’ i Dubai

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 September 2024 saa 07:58
Yasuwe :

Miss Nishimwe Naomie witegura kurushinga mu minsi iri imbere, ku wa 29 Nzeri 2024, yakoreye mu Mujyi wa Dubai ibirori bya ‘Bridal Shower’.

Ibi birori byo gusezera ku rungano byabereye mu gace ka ‘Dubai Marina’, byitabiriwe n’abavandimwe ba Nishimwe n’inshuti zabo zari zabaherekeje.

Mu minsi ishize ni bwo Nishimwe yatunguranye atangaza ko azakora ubukwe n’umukunzi we Michael Tesfay ku wa 29 Ukuboza 2024.

Itariki y’ubukwe bw’uyu mukobwa n’umukunzi we yayitangaje nyuma y’uko muri Mutarama 2024 yambitswe impeta y’urukundo.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.

Kuva icyo gihe yaba Nishimwe na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.

Michael Tesfay witegura kurushinga na Nishimwe, ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.

Ibirori bya Miss Nishimwe byari biteguye neza
Nishimwe yari yaherekejwe n'inshuti ze zitandukanye
Miss Nishimwe yari yarimbye kuri uyu munsi we udasanzwe
Wari umunsi udasanzwe hagati ya Miss Nishimwe n'inshuti ze
Miss Nishimwe yafatanye ifoto n'inshuti ze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .