Miss Nishimwe Naomie yavuze ku mushinga we wo kubaka ikigo cyita ku bafite indwara zo mu mutwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Ugushyingo 2020 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, Nishimwe Naomie, yatangaje ko ko agifite umushinga wo gutangiza ikigo kivura ku buntu indwara zo mu mutwe agamije gufasha abakeneye ubuvuzi ariko badafite ubushobozi.

Miss Nishimwe Naomie yabitangaje ku wa 14 Ugushyingo 2020 ubwo yari yitabiriye iserukiramuco ryiswe ‘Hamwe Festival‘ ryasojwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Miss Nishimwe yinjiranye mu irushanwa rya Miss Rwanda umushinga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe wanamufashije kwegukana ikamba.

Asobanura aho yakuye uyu mushinga yagize ati “Mbere y’uko njya muri Miss Rwanda nakurikirwaga n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. Hari abantu benshi banyandikiraga bambwira ibyo bari kunyuramo nkabagira inama zikabafasha. Ndavuga nti ‘nindamuka mbaye Miss Rwanda nzabasha kugera kuri benshi mbone n’abatera inkunga umushinga wanjye.”

Miss Nishimwe yavuze ko bitewe n’uko ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bidakunze kuvugwaho cyane mu Rwanda atari yizeye ko ashobora gutsinda.

Ati “Nari mfite ubwoba kuko ni njye wa mbere wari uzanye uyu mushinga, abandi bazanaga ibijyanye n’ubuhinzi n’ibindi. Nari mfite ubwoba ko ntazatsinda.”

Muri iki kiganiro Miss Nishimwe yavuze ko afite umushinga wo kubaka ikigo cyita ku buzima bwo mu mutwe kandi serivisi zigatangirwa ubuntu kuko aho ziboneka zihenze.

Ati “Icyo nasaba ni uko ikiguzi cy’ubuvuzi bwo mu mutwe kigabanywa kuko birahenze cyane. Ngarutse ku mushinga wanjye ndashaka gushinga ikigo cyita ku buzima bwo mu mutwe kandi ku buntu kuko mbona kubona ubuvuzi bihenze.”

Iri serukiramuco ‘Hamwe Festival’, ritegurwa na Kaminuza ya Global Health Equity rimaze iminsi riba hifashishijwe imbuga nkoranyambaga mu buryo bwo guhuza ubuhanzi n’ubuvuzi bw’indwara zitandukanye zo mu mutwe.

Reba ikiganiro Miss Nishimwe Naomie yatanze muri Hamwe Festival

Miss Nishimwe Naomie yatanze ikiganiro muri Hamwe Festival

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .