00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Nishimwe Naomie yaherekeje umukunzi we muri Gabon

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Nzeri 2022 saa 12:56
Yasuwe :

Miss Nishimwe Naomie yaherekeje umukunzi we muri Gabon aho bagiye kunoza ubufatanye bwa sosiyete ya ‘Bizcotap’ isanzwe ari iya Michael Tesfay na ‘Be-space group’ y’umugore witwa Angoang Grâce Manuella wo muri iki gihugu.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022 mu muhango wabereye i Libreville muri Gabon, aba bombi bakaba bemeranyije gukorana no gushyigikirana cyane ko ikigo ‘Bizcotap’ kizobereye mu ikoranabuhanga.

Muri aya masezerano Michael Tesfay umuyobozi wa ‘Bizcotap’ yijeje ubuyobozi bwa ‘Be-space group’ ko bagiye kubafasha mu kwihutisha ikoranabuhanga muri sosiyete yabo.

Ubwo Miss Nishimwe Naomie n’umukunzi we Michael Tesfay bari bageze muri Gabon ku wa 23 Nzeri 2022, Angoang Grâce Manuella abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yabashimiye kuba bahisemo gusura igihugu cye.

Angoang Grâce Manuella yavuze ko uretse amasezerano bagiranye na sosiyete ya ‘Bizcotap’, Miss Nishimwe Naomie yabaganirije ku bunararibonye bwo gushora imari akiri muto cyane ko ari umwe mu bashinze restaurant yitwa ‘Les quatre soeurs’ n’inzu icuruza imyenda yitwa ‘ZöI’.

Miss Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bamaze igihe mu rukundo aho mu kuva muri Mata uyu mwaka badasiba kugaragara ahantu hatandukanye bari gutemberana ndetse bakanafatanya mu mishinga itandukanye.

Miss Nishimwe Naomie yaherekeje umukunzi we muri Gabon
Urubyiruko rwo muri Gabon rwari rwitabiriye ibi biganiro
Michael Tesfay na Angoang Grâce Manuella bahagarariye ibigo byemeranyije imikoranire
Michael Tesfay aganiriza urubyiruko rwo muri Gabon rwitabiriye ibi biganiro
Miss Nishimwe Naomie yaganirije urubyiruko ku bijyanye no gushora imari
Nyuma y'ibiganiro byabereyemo kwemeranya imikoranire bafatanye ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .