Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Miss Nishimwe yasangije abamukurikira ifoto y’uyu musore ashyiraho akamenyetso k’umutima ubusanzwe gakoreshwa n’abakundana.
Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu musore amaze igihe akundana na Miss Nishimwe ndetse kenshi bakunze kugaragara bari kumwe ahantu hatandukanye.
Michael Tesfay ukundana na Nishimwe ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.
Afite imishinga itandukanye ijyanye n’ubuzima irimo n’uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu minsi ishize, uyu musore yakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda nk’uwimenyereza umwuga. Yahakoze mu gihe cy’amezi ane mu 2018.
Si kenshi Miss Nishimwe yakunze kugaragaza ubuzima bwe bw’urukundo ariko muri iyi minsi ari kuganzwa n’amaragamutima.
Miss Nishimwe yegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2020. Ubu we n’abavandimwe be bafunguye inzu ihanga imideli bise Zöi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!