Ni nde ureberera inyungu za Miss Nishimwe Naomie nyuma yo gutandukana na Rwanda Inspiration Back Up?

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Kanama 2020 saa 03:56
Yasuwe :
0 0

Muri Werurwe 2020, Miss Nishimwe Naomie wari uherutse kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda, yatangaje ko inyungu ze nka Nyampinga w’u Rwanda zitazacungwa na Rwanda Inspiration Back Up, isanzwe ireberera abambitswe iri kamba.

Icyo gihe ntabwo yigeze agira undi wese avuga ko ariwe umufasha. Mu itangazo uyu mukobwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram na Twitter, yatangaje ko ‘azireberera inyungu mu gihe cy’umwaka agiye kumara ari Miss Rwanda 2020’.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020, nibwo hagaragaye ikipe ifasha uyu mukobwa, irangajwe imbere n’umubyeyi we, ikabamo umujyanama wihariye wa Miss Nishimwe Naomie, bavuze ko yitwa Martin ndetse n’abavandimwe be bamenyekanye mu itsinda rya Makenzie’s.

Aba nibo bari bamugaragiye ubwo yajyaga gusinya amasezerano ya mbere y’mikoranire na Itel Rwanda.

Umubyeyi we ubwo yari afashe ijambo muri uyu muhango yashimangiye ko ariwe ushinzwe kureberera inyungu z’umukobwa we.

Yagize ati” Uretse kuba ndi Manager [ureberera inyungu] wa Miss Rwanda ariko ndi n’umubyeyi we, birumvikana ko ngomba kumuba hafi kuko inshingano afite ntabwo zoroshye ariko hamwe namwe ndetse n’Imana tuzabishobora.”

Uyu mubyeyi agaragaza ikipe yari iherekeje Nyampinga w’u Rwanda, Nishimwe Naomie, yavuze ko uyu mukobwa afite umujyanama wihariye umufasha mu bikorwa bye bya buri munsi, uyu utari uzwi cyane bavuze ko yitwa Mwizerwa Martin Carlos.

Ibi bisobanuye neza ko ibikorwa bya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020 bikurikiranirwa hafi n’umubyeyi we, agafatanya n’umujyanama wihariye w’uyu mukobwa.

Miss Nishimwe Naomie, abaye uwa kabiri wanze kurebererwa na Rwanda Inspiration Back Up kuva bashyiraho gahunda yo gufasha abakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda. Ni nyuma ya Kundwa Doriane wambitswe ikamba mu 2015 nawe agatera utwatsi ibyo gufashwa n’iyi kompanyi itegura iri rushanwa.

Kugeza ubu abakobwa barimo Mutesi Jolly, Iradukunda Elsa, Iradukunda Liliane na Nimwiza Meghan nibo bambitswe amakamba ya Miss Rwanda banakomeza gukorana na Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa.

Mwizerwa Martin, Umujyanama wihariye wa Miss Rwanda 2020, yari imbere ubwo baganaga ahari hagiye gusinyirwa amasezerano y'uyu mukobwa na Itel Rwanda
Umubyeyi wa Miss Rwanda, Nishimwe Naomie niwe ureberera inyungu z'umukobwa we
Miss Nishimwe Naomie aba ari kumwe n'abavandimwe be bamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Makenzie's

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .