00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Nishimwe Naomie n’umukunzi we bari kurira ubuzima i Dubai

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Mutarama 2023 saa 09:01
Yasuwe :

Miss Nishimwe Naomie amaze iminsi mu mujyi wa Dubai, aho we n’umukunzi we basohokeye mu kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa ubitse ikamba rya Miss Rwanda 2020.

Michael Tesfay abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yifashishije amafoto we na Naomi bari gusangirira ubuzima mu Mujyi wa Dubai, amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Mu magambo ye ubwo yifurizaga isabukuru y’amavuko Miss Naomi, yagize ati “Isabukuru nziza ku mugore udasanzwe mu buzima bwanjye. Mu by’ukuri ukwiriye ibyiza byinshi[…]”

Uyu musore yijeje umukunzi we ko aharanira gukomeza kongera ibihe bizafatwa nk’urwibutso ku rukundo rwabo ndetse anamwibutsa ko amukunda.

Miss Nishimwe Naomie nawe amaze kubona ubutumwa bw’umukunzi we ntiyaryumyeho ahubwo yamushimiye nawe amwizeza kumukunda ibihe byose.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize nibwo amakuru y’urukundo rwa Miss Nishimwe Naomie n’uyu musore yatangiye gusakara mu itangazamakuru ndetse kuva icyo gihe nabo ntibigera bongera guhisha urwo bakundana.

Byari ibyishimo kuri Miss Nishimwe Naomie n'umukunzi we ubwo basorezaga umwaka i Dubai
Miss Naomie n'umukunzi we bakomeje kunezezwa n'ibihe bari kugirira mu Mujyi wa Dubai
Miss Naomie n'umukunzi we bafatiye ifoto ahitegeye inyubako ya Burja Khalifa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .