Miss Nishimwe Naomie yagiye i Nyaruguru guhumuriza abangavu 500 babyariye iwabo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Nzeri 2020 saa 05:49
Yasuwe :
0 0

Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Nzeri 2020, Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 yatangiye igikorwa kizamara icyumweru cyose aganira n’abangavu bo mu karere ka Nyaruguru babyariye iwabo.

Ni igikorwa batangiriye mu karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Mata,Akagali Ka Murambi,Umudugudu wa Nyamyumba.

Iki gikorwa kizafata igihe cy’icyumweru, Miss Rwanda 2020 yahisemo kuganiriza aba bangavu mu rwego rwo kudahuriza hamwe benshi bikaba byateza ikibazo mu ngamba zo gukumira no kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Miss Nishimwe, yagize ati “Abo twabashije kumenya muri aka karere bahuye n’iki kibazo ni 519, tuzajya tuganira na bake bake buri munsi kugira ngo hakurikizwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19.”

Muri ibi biganiro Nyampinga w’u Rwanda azaba aganiriza aba bakobwa ku bijyanye no kutiheba, abasaba kudaheranwa n’agahinda kuko abo babyaranye cyangwa ababyeyi babo bababanze.

Ati “Njyanywe no kubaha ihumure, mbereka ko nubwo batwaye inda zitateganyijwe ariko imbere habo ari heza bityo ko badakwiye kwiheba.”

Muri iki cyumweru Nyampinga w’u Rwanda azazenguruka mu mirenge itandukanye y’akarere ka Nyaruguru.

Ibi biri mu mushinga we aho yiyemeje kurwanya indwara y’agahinda gakomeye by’umwihariko mu rubyiruko.

Muri uru rugendo Miss Rwanda 2020, asura abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 20 baba baratewe inda bakiri bato.

Muri iki gikorwa usibye inzego z’ubuyobozi, uyu mukobwa akorana nazo aba ari kumwe n’umuryango utegamiye kuri Leta MABAWA.

Uyu muryango ushinzwe guteza imbere abaturage mu bice bitandukanye birimo; Imyigire, Ubuzima, Ubuhinzi n’Ubworozi.

Guhera ku wa Kabiri tariki 8 Nzeri 2020, Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 yatangiye igikorwa kizamara icyumweru cyose aganira n’abangavu bo mu Karere ka Nyaruguru babyariye iwabo
Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie akaraba mbere yo guha ibikoresho by'isuku aba bakobwa batewe inda bakiri bato
Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie ari kumwe n'abayobozi batandukanye bafatanyije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .