Rigira riti “Turashaka gutangariza abantu ko Miss Nimwiza Meghan yavuye muri Miss Rwanda Organization. Turamushimira cyane umuhate yakoranye ubwo yari umuyobozi ushinzwe itumanaho. Turamwifuriza guhirwa mu bindi azajyamo mu minsi iri imbere.”
Muri iri tangazo ntabwo higeze hatangazwa icyatumye Miss Nimwiza Meghan atandukana n’abategura irushanwa rya Miss Rwanda binyuze muri sosiyete ya Miss Rwanda Organization.
Gusa, hari amakuru IGIHE yamenye avuga ko Nimwiza yabonye akandi kazi mu ruganda rwa sima rwa Prime Cement Limited aho azaba umwe mu bashinzwe iyamamazabikorwa, akaba yahisemo kuba ari ko yajyamo ariko akazakomeza gukurikiranira hafi ibya Miss Rwanda.Uyumwanya yari asanganywe ugiye guhatanirwa mu minsi iri imbere hashakwa
uwamusimbura.
Nimwiza wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2019 yari yahawe umwanya w’umuvugizi wa Miss Rwanda Organization guhera mu 2021. Ni umwe mu bakobwa bari bahawe akazi muri iri rushanwa nyuma yo kwambikwa amakamba barimo Iradukunda Elsa ndetse Iradukunda Liliane.
NOTICE
We would like to inform the general public that Miss @NimwizaMeghan has departed Miss Rwanda organisation. We are very appreciative for all the hard work that she has done for us as the Director of Communications. We wish her the best of success in all future endeavors. pic.twitter.com/NaK4CkPnkQ
— Miss Rwanda (@MissRwandaDotRW) April 19, 2022

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!