00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Mutoni Jane yimukiye muri Amerika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Ukwakira 2022 saa 06:42
Yasuwe :

Mutoni Jane wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda 2016, yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ahamya ko yagiye gushakishiriza ubuzima.

Uyu mukobwa wahoze akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), aho yabarizwaga mu itsinda ryasomaga amakuru mu Cyongereza. Yerekeje muri Amerika mu ntangiriro z’Ukwakira 2022.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Mutoni yagize ati “Ubu ndi kubarizwa muri Amerika, nagiye gushakishayo ubuzima. Ndacyagerageza ngo ndebe ko nakomeza iby’itangazamakuru ariko sindabimenya neza.”

Mutoni avuga ko yasize asezeye muri RBA yari amazemo umwaka urengaho amezi make.

Ku bijyanye n’amasomo yari atararangiza muri Mount Kenya University, Mutoni yavuze ko amasomo make yari asigaje ari kuyakurikira hifashishijwe ikoranabuhanga.

Miss Mutoni Jane wari asanzwe afite ikamba rya Nyampinga w’Umuco yambitswe muri Miss Rwanda 2016, yagizwe Igisonga cya Mbere cya Miss Heritage Global Pageant 2016-2017 mu gihe Umufaransakazi witwa Théodora P. Marais yahigitse bose atahana iri kamba.

Irushanwa rya Miss Heritage Global Pageant yitabiriye ryahuje abakobwa bo ku migabane itandukanye baturuka mu bihugu birenga 28, ibirori nyamukuru byo gutora Nyampinga byabaye mu ijoro ryo ku wa 18 Gashyantare 2017, bibera ahitwa Gallagher Estate, i Midrand, Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Miss Mutoni Jane yimukiye muri Amerika
Mu 2016, Jane Mutoni yitabiriye Miss Rwanda yegukana ikamba rya Miss Heritage
Miss Mutoni Jane yagizwe Igisonga cya Mbere cya Miss Heritage Global Pageant 2016-2017
Miss Mutoni Jane yari amaze umwaka urenga akora kuri RBA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .