Ni mu gihe mu 2017 Bulldog yigeze gushyira hanze indirimbo yumvikanamo asaba ababishinzwe gusimbuza Miss Mutesi Jolly.
Ntabwo bimenyerewe cyane mu Rwanda ko umuntu w’icyamamare asangiza abamukurikira urutonde rw’indirimbo zamunyuze, ahubwo akenshi bikorwa n’abantu bazwi bo hanze y’u Rwanda.
By’umwihariko ni umuco uzwi kuri Barack Obama n’umugore we, kuko mu gihe runaka batangaza indirimbo zabanyuze, bashobora gutangaza indirimbo bifashisha bakora imyitozo ngororamubiri, izo bumvishe cyane mu gihe cy’impeshyi cyangwa izabashismishije mu mpera z’umwaka runaka.
Uyu muco utari usanzwe cyane ku byamamare mu Rwanda, Mutesi Jolly yawadukanye. Uyu mukobwa yagaragaje indirimbo yakunze kumva mu 2020, uru rutonde ruriho indirimbo zo mu Rwanda nta y’inyamahanga iriho.
Muri izi ndirimbo uyu mukobwa yatangaje harimo Katerina ya BruceMelodie, Vazi ya The Ben, My love ya Tom Close, Mambata ya Riderman, Nyigisha ya Butera Knowless, Zoli ya Nel Ngabo, Nahawe Ijambo ya Dorcas & Vestine, Dusuma ya Meddy na Otile Brown, Umusaza ya Bulldogg ndetse na Imbaraga ya Charly na Nina.
Kuri uru rutonde rw’indirimbo Mutesi Jolly yakunze harimo iya Bulldogg wamuririmbye mu ntangiro za 2017 agaragaza ko ananiwe akwiriye gusimbuzwa.
Uyu musore yamuririmbye mu ndirimbo yitwa Mechamment, aho agira ati “Iruhuko ridashira 2016, 2017 mpa urufunguzo. Ababishinzwe baduhe Miss ajye kuruhura Jolly Mutesi, turi mu bihe bisaba akantu[…] abakoboyi bigize inzobe… ni bya hahandi ibya mukorogo nicyo kivugwaho mu Biryogo.”
Mutesi Jolly yigeze kuvuga ko n’ubwo uyu musore yamuririmbye we amufana kimwe na Riderman, kuko baririmba mu buryo butandukanye n’abandi baraperi mu Rwanda.
Share with me what ur top10 fav playlist of Rwandan artists has been in 2020 and tag them .mine is as follows:
1:katerina by @BruceMelodie
2:vazi by @TheBen250
3:my love by @tomclosetweets
4:mambata by @RidermanRiderzo
5:nyigisha by @Knowless1butera
6:Zoli by @nel_ngabo— Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) January 3, 2021

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!