Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2016 yari amaze igihe ariwe uyoboye Akanama Nkemurampaka.
Kuri iyi nshuro mu guhitamo abakobwa bazakomeza mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021, Mutesi Jolly yakuwe mu bagize Akanama Nkemurampaka.
Ubwo ibirori bya Pre- Selection byatangiraga, abashyushyarugamba basomye amazina y’abagize akanama nkemurampaka katumvikanyemo Jolly Mutesi.
Akanama nkemurampaka kayobowe na Emma Claudine akaba ari gufatanya na Utamuliza Rusaro Carine, Iradukunda Michelle, Mudakikwa Pamella na Uwimana Basile.
Mutesi Jolly yinjiye mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda kuva mu 2018. Kuva icyo gihe yakomeje kugarukamo, ni ubwa mbere atagaragaye mu bakagize.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyatangije iri rushanwa, Miss Jolly Mutesi yari yatangajwe nk’uhagarariye Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2021.
Nta mpamvu iyo ariyo yose yatangajwe yatumye uyu mukobwa adatoranywa mu bagize akanama nkemurampaka. Mu gihe cyo gutangaza abakobwa bakomeje mu mwiherero, Miss Mutesi Jolly ni we wabashyikirije ’pass’.
Ibi birori birasiga abakobwa 17 basezerewe hanyuma 20 bakomeze umwiherero wa Miss Rwanda uzatanga uwegukana ikamba uyu mwaka.
Ku wa 20 Werurwe hazabaho gutoranya Miss Rwanda 2021, mu birori bizabera kuri Kigali Arena bizanyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda imbonankubone.








Amafoto na Video: Miss Rwanda
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!