00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Musana Teta yatangije uruganda rukora ibikombe (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 September 2022 saa 10:28
Yasuwe :

Musana Teta Hense wegukanye ikamba ry’uwahize abandi mu kugira umushinga urimo agashya muri Miss Rwanda 2021, yatangije uruganda rukora ibikombe byo kunyweramo byabonekaga ku isoko bigoranye.

Uruganda rukora ibikombe mu mpapuro, ni umushinga Miss Musana yinjiranye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021. Rukorera mu Karere ka Kicukiro.

Banki ya Kigali yinjiye mu baterankunga ba Miss Rwanda igamije guteza imbere umwana w’umukobwa, yiyemeje guhemba uwagaragaje umushinga mwiza kurusha abandi.

Miss Musana yahawe igihembo cyo kuba ’Brand Ambassador’ wa BK, akajya abihemberwa ibihumbi 500 Frw buri kwezi, ndetse iyi banki yiyemeza kumufasha gushyira mu bikorwa umushinga we.

Ku ikubitiro Banki ya Kigali yabanje gutegurira uyu mukobwa amahugurwa y’uburyo imishinga icungwa. Uretse amahugurwa, yamugeneye inkunga ya miliyoni 25Frw zo gutangiza umushinga we.

Aya mafaranga yari arimo ayo kugura imashini izajya ikora ibi bikombe, kugura impapuro zo kubikoramo, gukodesha aho azakorera ndetse no kwishyura abakozi.

Kugeza ubu imirimo y’uruganda rwa Miss Musana yamaze gutangira, aho uyu mukobwa ari gukora udukombe two kunyweramo icyayi n’ibindi binyobwa bikonje ariko dukoze mu mpapuro, kikaba igisubizo ku twa pulasitiki tumaze iminsi twarabuze ku isoko kuko twangiza ibidukikije.

Umwihariko w’ibikombe uyu mukobwa akora ni uko bikoze mu mpapuro ku buryo bitangiza ibidukikije, aha akaba ari naho yashingiye ahamya ko ibye bishobora kuba igisubizo ku isoko.

Ati “Muri iyi minsi ibikombe bya pulasitiki byarabuze kuko zaciwe, yewe hari n’aho biri kuboneka ariko imifuniko ikaba ikibazo. Ibi nibyo bisubizo nazanye kuko ibyanjye yaba ibikombe n’imifuniko byose bikoze mu mpapuro.”

Uyu mukobwa avuga ko uruganda rwe rufite ubushobozi bwo guhaza isoko ry’u Rwanda akaba yanasagurira Akarere mu gihe abakiliya baba babonetse, kuko byibuza mu masaha atanu afite ubushobozi bwo gukora udukombe n’imifuniko yatwo ibihumbi 25.

Umushinga wo gukora ibikombe mu mpapuro, Miss Musana avuga ko yatangiye kuwutekereza ubwo Leta y’u Rwanda yatangizaga ubukangurambaga bwo guca amacupa n’ibindi bikoresho bikoze muri pulasitiki.

Umushinga wo gukora ibikombe mu mpapuro, Miss Musana avuga ko yatangiye kuwutekereza ubwo Leta y’u Rwanda yatangizaga ubukangurambaga bwo guca amacupa n’ibindi bikoresho bikoze muri pulasitiki.

Musana Teta Hense yatangije uruganda rukora ibikombe mu mpapuro
Imashini Miss Musana yaguze abifashijwemo na BK imufasha gukora utu dukombe
Kugeza ubu afite ubushobozi bwo guhaza isoko ry'u Rwanda
Yaba udukombe n'imifuniko yatwo byose bikoze mu mpapuro
Ibyishimo ni byose kuri Miss Musana wujuje uruganda rukora ibikombe
Kugeza ubu akora ibikombe byifashishwa mu gupfunyika icyayi, ikawa n'ibindi bipfunyikwamo ibinyobwa bikonje
Yiteguye guhaza ababuze ibikombe avuga ko biri no ku giciro nk'icyo ibikombe bya pulasitiki byaguraga
Kimwe mu bibazo afite ni isoko kuko kugeza ubu ububiko bwe bwuzuye ibikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .