Miss Musana yakoreye ubukwe ahitwa Kareb Garden ku i Rebero kuri uyu wa 27 Nzeri 2024.
Mu gitondo cy’uyu munsi w’ibirori habaye umuhango wo gusaba no gukwa, ku gicamunsi cyaho hakurikiraho umuhango wo gusezerana imbere y’Imana mu gihe ku mugoroba hategerejwe ibirori byo kwakira abatumiwe no kwishimana n’abageni.
Miss Musana afite inkuru yihariye kuko nyuma yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ntahirwe, yaje gufata icyemezo cyo gusubirayo kugira ngo arebe ko yabona amahirwe yo kwiga kaminuza kuko yari yabuze ubushobozi.
Uyu mukobwa wahiriwe n’iri rushanwa yinjiye muri 20 bagiye mu mwiherero, ahabwa amahirwe yo kwiga muri University of Kigali, ndetse anahabwa ikamba ry’uhiga abandi mu kugira umushinga mwiza.
Miss Musana wahize abandi mu kugira umushinga mwiza, yahawe igihembo cyo kuba ’Brand Ambassador’ wa BK, akajya abihemberwa ibihumbi 500 Frw buri kwezi, ndetse iyi banki yiyemeza kumufasha gushyira mu bikorwa umushinga we.
Ku ikubitiro Banki ya Kigali yabanje gutegurira uyu mukobwa amahugurwa y’uburyo imishinga icungwa binyuze mu gikorwa iyi banki yise ‘Urumuri’.
Uretse amahugurwa yamaze amezi atandatu, Banki ya Kigali yageneye Miss Musana inkunga ya miliyoni 24 Frw zo gutangiza umushinga we.
Aya mafaranga yarimo ayo kugura imashini ikora ibi bikombe, kugura impapuro zo kubikoramo, gukodesha aho akorera ndetse no kwishyura abakozi.
Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!