00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Musana Teta Hense agiye gutangiza uruganda rukora ibikombe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Ukwakira 2021 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Miss Musana Teta Hense wegukanye ikamba ry’uwahize abandi mu kugira umushinga urimo agashya muri Miss Rwanda 2021, ageze kure imirimo yo gutangiza uruganda rukora ibikombe byo kunyweramo byabonekaga ku isoko bigoranye.

Uruganda rukora ibikombe mu mpapuro, ni umushinga Miss Musana yinjiranye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko imirimo yo kuzuza uruganda rwe igeze nko ku kigero cya 85%.

Kugeza ubu uyu mukobwa wamaze kubona ibyangombwa byo gutangiza uruganda rwe mu Rwanda.

Ati “Ikintu kigora cyane ni ugushaka ibyangombwa byo gutangira, kugeza ubu byose byarabonetse. Natumije imashini ikora ibikombe kandi na yo igomba kugera ino vuba bishoboka.”

Nyuma yo kubona ibyangombwa by’umushinga we, Banki ya Kigali yinjiye mu baterankunga ba Miss Rwanda igamije guteza imbere umwana w’umukobwa, yiyemeje guhemba uwagaragaje umushinga mwiza kurusha abandi.

Miss Musana wahize abandi mu kugira umushinga mwiza, yahawe igihembo cyo kuba ’Brand Ambassador’ wa BK, akajya abihemberwa ibihumbi 500 Frw buri kwezi, ndetse iyi banki yiyemeza kumufasha gushyira mu bikorwa umushinga we.

Ku ikubitiro Banki ya Kigali yabanje gutegurira uyu mukobwa amahugurwa y’uburyo imishinga icungwa binyuze mu gikorwa iyi banki yise ‘Urumuri’.

Uretse amahugurwa akinakomeje cyane ko azamara amezi atandatu, Banki ya Kigali yageneye Miss Musanase inkunga ya miliyoni 24Frw zo gutangiza umushinga we.

Aya mafaranga arimo ayo kugura imashini izajya ikora ibi bikombe, kugura impapuro zo kubikoramo, gukodesha aho azakorera ndetse no kwishyura abakozi.

Miss Musana yavuze ko umushinga we uramutse ugenze uko abyifuza, wahaza isoko ry’u Rwanda akanasagurira abaturanyi bo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba.

Imashini Miss Musana yatumije mu Bushinwa ifite ubushobozi bwo gukora ibikombe 70 ku munota.

Ati “Ibaze niba nzaba nshobora gutanga ibikombe 70 ku monota, ubare mu isaha noneho ku munsi, ndibaza ko isoko ryo mu Rwanda nzaba ndihagije bitazaba bikiri ngombwa ko basubira gushaka ibikombe hanze.”

Umushinga wo gukora ibikombe mu mpapuro, Miss Musana avuga ko yatangiye kuwutekereza ubwo Leta y’u Rwanda yatangizaga ubukangurambaga bwo guca amacupa n’ibindi bikoresho bikoze muri pulasitiki.

Ati “Icyo gihe nahise ntekereza icyo nakora, nibwo nize ku mushinga wanjye njya no kuwandikisha muri RDB, ngeze muri Miss Rwanda nari najyanye igitekerezo cyo gufasha, ariko batubwira ko bashaka icy’ubucuruzi, ntanga wa mushinga wanjye nari naranditse.”

Icyakora nubwo wari umushinga yari afite na mbere ndetse yaranawandikishije muri RDB, nta cyizere Miss Musana yari afite cyo kuzawukora kuko wamusabaga ubushobozi adafite.

Miss Musana yashimiye BK kuba yaratekereje uko yateza imbere umwana w’umukobwa imukuye ku busa ikamuha icyerekezo cy’ubuzima.

Miss Musana afite inkuru yihariye kuko nyuma yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ntahirwe, yaje gufata icyemezo cyo gusubirayo kugira ngo arebe ko yabona amahirwe yo kwiga kaminuza kuko yari yabuze ubushobozi.

Uyu mukobwa wahiriwe n’iri rushanwa yinjiye muri 20 bagiye mu mwiherero, ahabwa amahirwe yo kwiga muri University of Kigali, ndetse anahabwa ikamba ry’uhiga abandi mu kugira umushinga mwiza.

Miss Musana witabiriye Miss Rwanda 2021 yishakira amahirwe yo kubona uko yakwiga kaminuza kuko ubushobozi bwari bukomeje kugorana
Ageze muri Miss Rwanda2021, Miss Musana yatanze igitekerezo cy'umushinga yari afite wo gukora uruganda rukora ibikombe
Miss Musana Teta Hense, uretse guhembwa ibihumbi 500 Frw nka Brand Ambassador wa Banki ya Kigali, yahawe n'inkunga ya miliyoni 24 Frw zo gutangiza umushinga we
Banki ya Kigali, umuterankunga w'umushinga wa Miss Musana
Ubwo Miss Musana yabaga Nyampinga wahize abandi mu kugira umushinga mwiza
Musana ubwo yari kumwe n'Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi
Ubwoko bw'imashini Miss Musana yatumije mu Bushinwa
Ubwoko bw'ibikombe Miss Musana agiye kujya akora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .