Ni igikorwa cyabaye ku wa 23 Ukuboza 2022, ubwo Nshuti Muheto Divine ubitse ikamba rya Miss Rwanda 2022 yajyaga gusura abana barererwa muri iki kigo.
Nubwo atifuje kugaruka ku byo yabahaye, Miss Muheto yavuze ko ubushobozi yari kuba yakoresheje mu gukora umunsi mukuru yahisemo kubwifashisha agurira aba bana ibyo bakeneye mu buzima bwa buri munsi.
Mu kiganiro na IGIHE, Miss Muheto yagize ati “Uyu mwaka natekereje kutazigera nizihiza isabukuru yanjye y’amavuko nkora ibirori, niyemeje ko mu bushobozi buke nzajya gusura kiriya kigo nkifatanya n’abana baharererwa, tugasangira iminsi mikuru.”
Uyu mukobwa avuga ko abana yasanze muri iki kigo bababaye kandi bakeneye ijwi rya buri wese, ati “Ni abana bafite ubumuga butandukanye, barababaye kandi baradukeneye.”
Ikindi uyu mukobwa avuga ko cyamukoze ku mutima ni uko iki kigo ari icy’umuntu ku giti cye wirya akimara kugira ngo aba bana babeho neza, bityo agahamya ko uyu mubyeyi akeneye andi maboko.
AVEH Umurerwa ni ikigo cyashinzwe n’umunyarwandakazi Umunyana Cécile gifasha abana bafite ubumuga butandukanye giherereye mu Karere ka Bugesera, kikaba kugeza ubu kirererwamo abarenga 20.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!