Ni umwaka wagendekeye neza bamwe mu ngeri zitandukanye, gusa aka wa Munyarwanda nta byera ngo de! Mu myidagaduro hari abo waruriye nk’umuravumba, Isi irabota karahava.
Waranzwe no gutungurwa ku buryo nta munsi washiraga w’ubusa nta gashya kabaye muri uru ruganda, kandi benshi ugasanga ntabwo bari biteze ibyo babonye.
Imihanda yaranyereye! Bamwe bisanga amabanga yabo y’ingo no kwijajara inkumi yagiye hanze, abandi basanga imyanya yabo y’ibanga ku karubanda; by’umwihariko ariko ni nawo mwaka kuva irushanwa rya Miss Rwanda ryabaho, nyampinga yagaragaye mu ipingu azira gusoma ku gahiye!
Ibi byose byatumye ku mbuga nkoranyambaga ‘hashya’ karahava, umugani wa ba bandi bahora bazihanze amaso bashaka kugaburirwa nazo cyangwa kota abatsikiye gato bakisama basandaye.
Umwaka w’ipingu kuri bamwe mu myidagaduro!
Nyampinga yazize agasembuye…
Miss Nshuti Muheto Divine wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, akaba ari nawe ucyambaye iri kamba cyane ko iri rushanwa ryahagaritswe kubera ibibazo byaribayemo; yatunguye benshi mu Ukwakira ubwo Polisi y’u Rwanda yatangazaga ko yamufunze kubera gusoma ku gasembuye agakora impanuka.
Uyu mukobwa yakojejwe muri gereza bamwe batangira gutakambira ubuyobozi bavuga ko bidakwiriye ko yafungwa, cyane ko ibyaha yakoze nta muntu byari byahitanye.
Yaje guhamwa n’ibyaha byo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha no gutwara ikinyabiziga atabifitiye uruhushya, urukiko rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’amezi atatu gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe.
Fatakumavuta agiye kurira iminsi mikuru i Mageragere…
Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye mu biganiro kuri Youtube nka Fatakumavuta, agiye gusoza umwaka ari muri gereza nyuma yo gufungwa akurikiranyweho ibyaha byiganjemo ibyo yakoreye ku mbuga nkoranyambaga.
Ku wa 19 Ukwakira nibwo nibwo hasohotse inkuru ivuga ko uyu mugabo yafunzwe. Kuri ubu yamaze gukatirwa iminsi 30, aho azasubira imbere y’ubutabera umwaka utaha agiye kuburana ku byaha akurikiranyweho.
Muri ibyo byaha harimo ibyo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ivangura n’ibindi.
Yago yabaye akasamutwe…
Muri Kanama, Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat mu muziki ndetse no mu biganiro kuri YouTube, yatangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko yimukiye muri Uganda.
Uyu musore wari umaze iminsi aterana amagambo n’abantu batandukanye yatangaje ko atagiye ku bushake bwe ahubwo yahunze abashatse kumugirira nabi mu myaka ine ishize. Yago yavuze ko yagerageje gutabaza inshuro nyinshi ariko ntihagira umuntu umwumva.
Nyuma y’ibi byose uyu musore yinjiye mu ntambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga aza no gushyira hanze amashusho ya Djihad ari kwikinisha; aranabyigamba.
Umunyamakuru Murungi Munyengabe Sabin watangije ISIMBI TV ni umwe mu bibasiwe na Yago aho uyu muhanzi yamushinje kuba yaragiye yishyura abantu batandukanye, abasaba ko batagomba gukorana ibiganiro.
Ubwo izi nkuru zasakaraga byahuriranye n’inkuru zavugaga ko Sabin yavunitse, ndetse yahagaritse ibiganiro igihe kigera ku kwezi. Ibi nabyo byibajijweho cyane.
Ivunika rya Sabin ntiryavuzweho rumwe!
Ubwo byavugwaga ko Murungi Sabin yavunitse, hahise hakwirakwira amashusho byavuzwe ko ari aye; asimbuka urupangu. Icyo gihe hadutse inkuru nyinshi zimwe zivuga ko uyu mugabo yaciye umugore we inyuma, gusa we n’uwo bashakanye baza kwerekana ko urukundo rwabo rukomeye binyuze mu butumwa bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Nyuma y’ukwezi kurenga Sabin acecetse yaravuye no ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugabo yagarutse mu isura nshya mu biganiro yakoraga cyane ko aribwo yagaraye kuri ‘camera’ bwa mbere.
Uyu mugabo yaje avuga ko yagiye ahura n’imitego myinshi kuva yatangira gukora ibiganiro kuri Youtube mu 2018, ku byo yashinjwe ntiyagira icyo avuga ahubwo ashima umugore we umuba hafi mu bihe bikomeye.
Mu bandi bavuzwe muri izi nkubiri za Yago, harimo Umunyamakuru DC Clement, Titi Brown, Bruce Melodie yise ‘indashima’ n’abandi batandukanye; yavugaga ko yagiriye neza bo bakamwitura inabi.
Yago aheruka kumvikana agaragaza ko yababariye abantu bose yari yashyize mu majwi ndetse agashyira mu musozo, intambara yari yatangije yavugishije benshi.
Umwaka w’ubwambure
Muri uyu mwaka kandi uretse ihangana rya hato na hato, hadutse inkundura yo gushyira hanze amashusho y’ubwambure bwa bamwe bamenyekanye mu myidagaduro.
Ni amashusho yasakajwe arimo aya bamwe mu bakora umwuga wo kuvanga imiziki, abagaragara mu ndirimbo n’abandi.
Aya nayo yavugishije benshi bamwe bagira icyikango cyo kuba nabo batamarizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Semuhungu i Kigali…
Muri uyu mwaka nibwo nyuma y’igihe Semuhungu Eric atagaragara ku mbuga nkoranyambaga, yongeye kugaragara ari i Kigali. Yaje nyuma y’igihe kinini yari amaze aba muri Amerika, ariko aza kuvanwa muri iki gihugu kubera ibibazo byabayeho.
Yakiriwe neza ndetse ubu ni umwe mu bategura ibirori mu tubari bagezweho mu tubari twinshi muri Kigali; kuko buri wese ushaka ‘gutwika’ amwitabaza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!