00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Kayirebwa Marie Paul na Ishimwe Sonia bafashije abagizweho ingaruka na #GumaMuRugo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Miss Ishimwe Sonia wegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umuco n’Umurage (Miss Heritage) na Kayirebwa Marie Paul wegukanye iry’uwakunzwe cyane (Miss Popularity) muri Miss Rwanda 2021, bafashije abagizweho ingaruka n’ibihe bya Guma mu rugo.

Kuva ku wa 17 Nyakanga 2021, Umujyi wa Kigali n’uturere umunani byashyizwe muri Guma mu rugo y’iminsi 10, yongereweho itanu aho biteganyijwe ko izarangira ku wa 31 Nyakanga 2021.

Izi ngamba zafashwe zagize ingaruka ku bantu batandukanye barimo ababona ibibatunga ari uko baciye inshuro; abo imirimo yabo yarahagaze.

Mu kwifatanya na bo, Miss Ishimwe na Kayirebwa bafashije imiryango 56 igizwe n’abantu 311 bo mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo, Akagari ka Ngara, Umudugudu w’Irembo mu Isibo y’Intwari.

Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021, aba baturage bahawe ibilo birenga 600 by’umuceri, kawunga ndetse n’ibishyimbo.

Mu kiganiro na IGIHE, aba bakobwa bavuga ko iki gikorwa bagitekereje mu rwego rwo gusangira n’abagizweho ingaruka n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Miss Kayirebwa yavuze ko kwishyira hamwe bagakora iki gikorwa byaturutse ku kuba n’ubusanzwe ari inshuti magara.

Yagize ati “N’ubusanzwe turi inshuti, uretse no kuba twarahuriye muri Miss Rwanda twaje kuba abavandimwe, rero twumvaga ko ubucuti bwacu bwanagirira akamaro umuryango w’Abanyarwanda.”

Mugenzi we Miss Ishimwe yavuze ko ubushobozi babwishatsemo ndetse banifashisha inshuti zabo.

Yagize ati “Twagerageje kwikoramo ariko tunisunga inshuti n’abavandimwe twumvaga tudashobora kwirengagiza abagizweho ingaruka n’ibi bihe turimo.”

Nubwo ari igikorwa cy’urukundo ari icya mbere aba bakobwa bakoze, bavuze ko atari icya nyuma kuko muri gahunda zabo bafite n’ibindi byinshi.

Aba bakobwa basabye buri Munyarwanda kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, Abanyarwanda bose basabwa gukurikiza amabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki kenshi cyangwa gukoresha umuti wica udukoko igihe cyose wakoze aho abandi bakoze. Banibutswa kwitwararika kwirinda kwikorakora mu maso, ku izuru no ku munwa, ndetse bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga aho bishoboka hose.

Umuceri, kawunga n'ibishyimbo biri mu biribwa aba bakobwa bahaye abaturage
Kayirebwa Marie Paul ashyikiriza umuturage ibyo kurya
Byari ibyishimo ku baturage nyuma yo guhabwa ibyo kurya n'aba bakobwa
Babanje gufungira abaturage buri wese ngo ahabwe ibye
Imibare yari imibare, harebwa uburyo abaturage bagabanywa mu buryo bw'iringaniza
Aba bakobwa bajyaga inama mbere yo gutangira gutanga ibiribwa ku baturage
Buri wese yahabwaga ibiribwa bishobora kumugoboka muri ibi bihe bitoroshye
Miss Ishimwe Sonia ashyikiriza umuturage ibiribwa

Video: Kayihura Innocent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .