Ku wa 29 Nzeri 2024 ni bwo Miss Kalimpinya yasuye Pariki y’Igihugu y’ibirunga, agira umwanya wo gusura umuryango uvukamo umwana w’ingagi yise ‘Impundu’.
Mu kiganiro na IGIHE, Miss Kalimpinya yavuze ko yahisemo gusura uyu muryango kuko yari akumbuye umwana yise izina.
Ati “Nk’umuntu ufite inshingano zo kwita ku mwana nise, nagombaga kuyisura nkamenya uko ihagaze. Numva ari ibintu buri wese yagira ibye by’umwihariko abagiriwe ubuntu bwo kwita izina abana b’ingagi. Ku rundi ruhande ndanakangurira Abanyarwanda muri rusange gusura iyi parike kuko ari hamwe mu ho wagirira ibihe byiza aho kuhaharira abanyamahanga gusa."
Miss Kalimpinya yavuze ko yishimiye kongera kubona umwana w’ingagi yise ndetse akanasuriramo n’umuryango wayo.
Kalimpinya uherutse ‘Kwita izina’ ni umukobwa w’imyaka 25. Yatangiye kwamamara ubwo yitabiraga Irushanwa rya Miss Rwanda 2017 akegukana umwanya w’Igisonga cya Gatatu.
Kugeza ubu ari mu bakobwa batinyuye abandi gukina umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda, umukino yinjiyemo mu 2019.
Kugeza uyu munsi muri shampiyona y’u Rwanda, Kalimpinya ari ku mwanya wa gatatu bityo uko azitwara muri Rwanda Mountain Gorilla Rally, aribyo bizagena uko azasoza umwaka ahagaze.
Amafoto: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!