00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Kalimpinya n’umwuzukuru wa Nyerere bazahatana muri ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 September 2023 saa 12:33
Yasuwe :

Miss Kalimpinya Queen agiye guhatana mu isiganwa rya ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ rizanitabirwa na Prince Charles Nyerere, umwuzukuru wa Julius Nyerere wayoboye Tanzania.

Iri siganwa ritegerejwe kuba ku wa 22-24 Nzeri 2023, rizitabirwa n’abashoferi 27 barimo Miss Kalimpinya Queen ugiye kongera kuryitabira ku nshuro ya kabiri.

Kalimpinya azaba afatanya na Olivier Ngabo Mungarurire batwaye imodoka nimero 11 yo mu bwoko bwa Subaru Impreza.

Uyu ni we mukobwa w’umushoferi uzaba ahatana muri iri siganwa mu gihe abandi barimo bo bazaba bafasha abashoferi.

Mu bandi bagore bazagaragara mu isiganwa rya ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally ’ barimo Sylvia Vindevogel uzaba ufasha Davite Giancarlo batwaye imodoka nimero imwe yo mu bwoko bwa Mitsubishi Lancer evoX.

Undi mukobwa uzaba urimo ni Birwinyo Monica wo muri Uganda uzafasha Isaac Sozzi batwaye imodoka ifite nimero 17 yo mu bwoko bwa Subaru Impreza.

Aba biyongeraho Shakirah Nabwami uzaba ufasha Bwete Muhammad ufite imodoka nimero 18 yo mu bwoko bwa Mitsubishi Lancer Evo9.

Aba bose basanzwe bahatana mu masiganwa y’imodoka yo mu Rwanda.

Akandi gashya kitezwe muri ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally 2023’ ni uko ari isiganwa rizitabirwa n’umwuzukuru wa Julius Nyerere witwa Prince Charles Nyerere.

Prince Charles Nyerere azaba ari umushoferi ufashwa na Yusuf Shameer batwaye imodoka nimero 106 yo mu bwoko bwa Mitsubishi Lancer EvoX.

Queen Kalimpinya yamaze imyaka itatu afasha umushoferi, mu mwaka ushize ni bwo yiyemeje gutwara wenyine, akora amateka yo kuba umukobwa wa mbere ukina Rally mu Rwanda.

Uyu mukobwa uherutse kwakira agakiza, amasiganwa ya mbere y’imodoka yitabiriye atwaye imodoka ni Rwanda Mountain Gorilla Rally mu 2022, nubwo atabashije gusoza kuko imodoka yamutengushye hasigaye uduce tubiri muri 12 twakinwe icyo gihe.

Muri Werurwe 2022 yaje kwitabira “Sprint Rally All Star 2022” yakiniwe mu mihanda yo mu Karere ka Rwamagana anabasha gusoza ariko icyo gihe yari umushoferi wungirije Yoto Fabrice. Icyo gihe babaye aba kane anegukana igikombe cy’umukobwa witwaye neza mu isiganwa.

Kalimpinya kandi yitabiriye Isiganwa rya ‘Nyirangarama Sprint Rally’ ryakinwe muri Gicurasi 2022 nabwo yari umushoferi wungirije.

Huye Rally yo mu 2023 yabaye irushanwa rya kabiri Queen Kalimpinya yitabiriye nk’umushoferi mukuru cyane ko yari amaze igihe akina ariko ari umushoferi wungirije, icyo gihe, muri Werurwe, ni we Munyarwanda wabashije gusoza isiganwa mu gihe kandi yabaye uwa gatatu.

Ibi byiyongeraho ko mu isiganwa rya Nyirangarama Rally, ryabaye ku wa 11 Kamena 2023, Kalimpinya wari kumwe na Ngabo Olivier, yasoreje ku mwanya wa kabiri inyuma y’Umurundi Faida Philbert wabaye uwa mbere.

Ni inshuro ya kabiri Miss Kalimpinya agiye kwitabira ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ nk'umushoferi
Muri Huye Rally, Kalimpinya yegukanye umwanya wa gatatu aba n'Umunyarwanda rukumbi wabashije kurirangiza
Prince Charles Nyerere (uri hagati) umwuzukuru wa Julius Nyerere wayoboye Tanzania ni umwe mu bagiye guhatana muri ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally 2023’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .