00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Jolly yatabarije abari mu myidagaduro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 September 2024 saa 02:34
Yasuwe :

Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yagaragaje ko nubwo ubugizi bwa nabi buvugwa mu myidagaduro muri iki gihe, bamwe babufata nk’urwenya hari abanyempano bagiye bapfukiranwa burundu kubera bwo kandi ntibivugwe.

Uyu mukobwa yabitangaje mu butumwa yashyize kuri X, aho yanditse agaragaza ko hari impano nyinshi zagiye zibigenderamo kubera inzangano ziri mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Ati “Birababaje cyane kubona abantu kugeza ubu bafata ibiri kuvugwa mu ruganda rw’imyidagaduro yacu nk’urwenya [...] Abantu bishyize hejuru bashaka amafaranga n’ubwamamare. Impano z’abakiri bato zarasenywe izindi ziricwa. Ku bw’ibyo, ni ingenzi kutihutira kwamagana abantu ahubwo tukumva abo nibura bagerageje kuvuga, hakabaho gukora ubushakashatsi n’ubusesenguzi, nyuma hakabaho gutangira bundi bushya, uruganda rugashyirwa ku murongo.”

Jolly yasoje avuga ko ahandi uruganda rw’imyidagaduro ruri mu byinjiza agatubutse, bityo hakwiriye kubaho gutunga itoroshi ku bibera aho abantu batabona.

Ati “Uruganda rw’imyidagaduro ni isoko y’inyungu mu duce dutandukanye tw’isi. Ni ingenzi kwita cyane ku bibera inyuma y’amarido mu ruganda rwacu, niba twifuza kurugira urwunguka nk’uko ahandi bimeze.”

Miss Jolly avuze ibi, mu gihe hashize iminsi hari umwuka mubi muri bamwe mu bagize uruganda rw’imyidagaduro ndetse bamwe bashinjanya gushaka kwica bagenzi babo. Ni urugamba rwatangijwe na Yago ubu wanahunze igihugu kubera ubugizi bwa nabi avuga buri mu myidagaduro nyarwanda.

Miss Mutesi Jolly yatabarije bamwe mu bari mu ruganda rw'imyidagaduro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .