00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Jolly Mutesi yakozwe ku mutima n’urugwiro yeretswe na Oda Gasinzigwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Kamena 2021 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Miss Jolly Mutesi uri mu gihugu cya Tanzania aho yagiye gutegurira irushanwa rya Miss East Africa, kuri uyu wa 19 Kamena 2021 yasuwe kuri hoteli atuyemo na depite Oda Gasinzigwa, Uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Miss Jolly Mytesi wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016 yabwiye IGIHE ko yishimiye urugwiro yeretswe n’uyu muyobozi.

Ati “Yari aje Arusha, Umujyi nanjye ndi kubarizwamo, amenye ko ari ho ndi nk’umuntu usanzwe atuye inaha, yaje kundeba no kunsuhuza, aranganiriza ambwira ko yishimiye ibyo ndi gukora mu rwego rwo kuntera imbaraga.”

Miss Jolly Mutesi yavuze ko ari iby’agaciro kuba umuyobozi wo kuri uru rwego yakwishimira ibikorwa bye ndetse akiyemeza kumwegera ngo amwereke ko amushyigikiye anamugire inama.

Miss Jolly Mutesi amaze iminsi mu gihugu cya Tanzania nk’umuyobozi wungirije w’irushanwa rya Miss East Africa, aho ari mu mirimo yo gutegura iry’uyu mwaka.

Kuva yagera muri Tanzania, yahuye n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Gen. Maj. Charles Karamba.

Yakiriwe kandi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania. Nyuma yaje kugirana ibiganiro byihariye n’abayobozi batandukanye bo muri Tanzania barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Minisitiri w’Ubukerarugendo.

Miss Jolly Mutesi ari kumwe na Hon. Oda Gasinzigwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .