00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Jolly Mutesi yakiriwe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Kamena 2021 saa 12:55
Yasuwe :
0 0

Miss Jolly Mutesi n’abagize itsinda ritegura irushanwa rya Miss East Africa, mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Kamena, bakiriwe mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania aho bagomba kugirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye.

Babinyujije ku rukuta rwa Instagram rwa Miss East Africa, bagize bati “Uyu munsi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania hamwe n’ikipe ngari itegura irushanwa rya Miss East Africa.”

Ubwo yaganiraga na IGIHE mbere y’uko ava mu Mujyi wa Dar es Salaam yerekeza mu Murwa Mukuru wa Dodoma, Mutesi yavuze ko bagiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania aho bazaganirira n’abayobozi batandukanye.

Mu ba Minisitiri byitezwe ko baganira, Miss Jolly Mutesi yavuze ko harimo uw’Ubukerarugendo, Ububanyi n’Amahanga, n’uw’Umuco.

Aba bose byitezwe ko baganira ku bijyanye n’ubufasha bwabo ku mushinga wa Miss East Africa.

Hashize icyumweru Miss Jolly Mutesi ari kubarizwa muri Tanzania, aho ari mu bikorwa bitandukanye byo gutegura irushanwa rya Miss East Africa. Amatariki rizatangiriraho ntabwo aratangazwa.

Miss Jolly Mutesi ni Umuyobozi wungirije w’iri rushanwa unakurikiranira hafi ibikorwa byaryo.

Miss Jolly Mutesi n'ikipe itegura Miss East Africa bakiriwe mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania
Umuyobozi wungirije wa Miss East Africa Jolly Mutesi ari kumwe na Mariam Ikoa ushinzwe imirimo yo gutegura iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .