00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Jolly Mutesi yakiriwe mu biro bya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzania

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Kamena 2021 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Miss Jolly Mutesi uri mu gihugu cya Tanzania mu gutegura amarushanwa ya Miss East Africa, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Kamena 2021 yakiriwe mu biro bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania ndetse n’ibya Minisitiri w’Ubukerarugendo.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram ye, Jolly Mutesi yagaragaje ko yishimiye guhura n’aba bayobozi.

Ati “Uyu munsi nahuye na Hon.Amb. Mbarouk Nasser, Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga! Twaganiriye kuri Miss East Africa. Mwakoze kutwakira.”

Mu kiganiro na IGIHE, Miss Jolly Mutesi yavuze ko yanakiriwe mu biro bya Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Tanzania, iyi ikaba ariyo umuterankunga mukuru w’irushanwa.

Aba bayobozi bamwakiriye mu biro nyuma y’uko bahuriye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, aho Miss Jolly Mutesi n’ikipe bategurana Miss East Africa bakiriwe kuri uyu wa 16 Kamena 2021.

Nyuma yo guhura n’aba bayobozi, byitezwe ko Miss Jolly Mutesi agiye azahura n’abaterankunga batandukanye b’iri rushanwa.

Hashize icyumweru Miss Jolly Mutesi ari kubarizwa muri Tanzania, aho ari mu bikorwa bitandukanye byo gutegura irushanwa rya Miss East Africa. Amatariki rizatangiriraho ntabwo aratangazwa.

Miss Jolly Mutesi ni Umuyobozi wungirije w’iri rushanwa unakurikiranira hafi ibikorwa byaryo.

Miss Jolly Mutesi aganira na Minisitiri wungirije w'Ububanyi n'Amahanga muri Tanzania
Nyuma yo kuganira bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .